Umuhanzi Mr Lucky yiyemeje gusigasira umuco abinyujije mu ndirimbo gakondo

Yanditswe na Kuwa 22/08/2017, Saa 15:50:44 Yasuwe inshuro 233

Mr Lucky Aratangaza ko akora umuziki wo mu njyana gakondo kuko ashyigikiye umuco nyarwanda kandi ko nk’umunyarwanda atareka ngo umuco nyarwanda umirwe n’iuw’i Mahanga.

Kuri ubu Umuhoza Jean Damour uzwi ku izina rya Mr lucky amaze kumenyekana mu njyana mu ndirimbo zitandukanye zicurangitse mujyana gakondo, nka Rwanda rwiza,Gira ubutwari n’izindi nyinshi zitandukanye.

Kuri ubu Mr lucky asigaye akora indirimbo z’ubukwe ariko mu njyana gakondo aho amaze gukora indirimbo 3 harimo;Nzakugwa inyuma,Chouchou na Iyizire.

Mr Lucky yibutsa abanyarwanda kujya bashyigikira injyana gakondo no kurushaho gukunda iby’iwabo.

Uyu musore yavutse 1988, avukira mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gatsata,atangira gukora muzika kuva 2009 nubwo avuga ko yahereye cyera yandika indirimbo.

Emmy Twahirwa


      

Tanga igitekerezo

-->