Umugenzi yapfiriye mu ndege yavaga muri Amerika yerekeza mu Bwongereza

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 30/05/2019, Saa 17:18:03 Yasuwe inshuro 217

Sosiyete itwara abantu mu kirere ya Amerika(American Airways) yatangaje ko hari umugenzi waje kurwarira muri iyi ndege ubwo bavaga muri Amerika i Dallas berekeza mu Bwongereza bizagutuma iyi ndege isubika urugendo igwa ku kibuga cy’indege cya Ottawa muri Canada.

Uyu mugabo w’imyaka 52 yaje gufatwa n’indwara ubwo indege yari yahagurutse bituma uwari utwaye indege afata umwanzuro wo kuyijyana i Ottawa muri Canada ngo uyu mugenzi abanze yitabweho dore ko abaganga bo muri iyi ndege bagerageje bikanga.

Uyu mugabo waje guhita apfa ubwo indege yageraga Ottawa ngo ubwenegihugu bwe nti bwari bwamenyekana kandi indwara yaba yari arwaye ntiyari yamenyekana dore ko bahise bajyana umurambo we kwa muganga.

Iyi ndege yo yahise ikomeza urugendo rwayo rwerekeza mu gihugu cy’Ubwongereza.