Ubushinwa bugiye kuzamura imisoro ku bicuruzwa bya USA mu rwego rwo kwihimura

Yanditswe na MAGERA Gildas Kuwa 6/04/2018, Saa 08:30:05 Yasuwe inshuro 1075

Ubushinwa bwatangaje ko mu minsi iri imbere bugiye kuzamura imisoro ku kigero cya 25% ku bicuruzwa birimo indege, Soya, Imodoka n’ibindi bicuruzwa by’Amerika bizanwa mu bushinwa.

Ibi bikaba biri mu rwego rwo kwihimura ku cyemezo cyafashwe na Amerika cyo kuzamura imisoro ku bicuruzwa by’Ubushinwa byajyanwaga muri America.

Minisiteri y’ubucuruzi mu bushinwa yakoze urutonde rw’ibicuruzwa bigera 106 by’Amerika bizakwa imisoro ku kigero cya 25% bishobora gutuma America itanga akayabo ka miliyari 50 z’amadolari.

Uku guhangana kwafashwe nk’intambara y’ubucuruzi hagati y’Amerika n’ubushinwa, ngo byatumye imisoro iziyongera hagati y’ibihugu byombi ku kigero cya Miliyari 100 z’amadorali.

Ni mu gihe ubukuruzi bwakorwaga hagati y’ibi bihugu bwabarirwaga muri miliyoni 580 z’amadorali kuva mu 2017.

Amerika yo ikaba kuri uyu wa kabiri yaratangaje ko ibicuruzwa by’ubushinwa bizongerewa imisoro ku buryo binzinjiriza Amerika miliyari 50 z’amadorali.

Ubushinwa bukaba bugiye kwihimura kuri Leta zunze ubumwe za America buzamura imisoro ku bicuruzwa biza ku bwinshi biturutse muri Amerika birimo imfunguzo, imodoka zo mu bwoko 4X4, ibicuruzwa byo mu nganda, amagi, inzoga, indege ziciriritse, ndetse n’itabi.

Ni inkuru dukesha ikinyamakuru La Libre belgique


      

Tanga igitekerezo

-->