Uburusiya: Vladimir Putin yatorewe kongera kuyobora igihugu indi myaka itandatu

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 19/03/2018, Saa 11:07:19 Yasuwe inshuro 679

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yongeye gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu yabaye kuri iki cyumweru n’amajwi ari hejuru ya 76% nk’uko ibarura ry’amajwi ribigaragaza. Akaba agiye kongera kuyobora Uburusiya mu gihe k’imyaka 6.
Ibinyamakuru Fox news na BBC dukesha iyi nkuru bivuga ko kuba uyu mugabo ukomeye mu gihugu cy’uburusiya kongeye gutsinda amatora bimuha uburenganzira bwo kongera kuyobora igihugu mu gihe cy’imyaka 6 ari Perezida .
Mu ijambo rya Putin, yavuze ko abamutoye ari ikipe nini y’igihugu. Yongeraho ko igihugu gikeneye ubumwe kugira ngo gikomeze kujya mbere. Putin kandi yasabye ko abaturage bongera gutekereza ku hazaza h’Uburusiya nk’ubutaka kavukire bwabo.
Abakandida bari bahanganye na Putin, Pavel Grudinini na Vladimir Zhirinovsky, baje inyuma ye cyane n’amajwi 12% na 6%.
Perezida Putin ayoboye uburusiya kuva mu mwaka w’ 1999.

Inkuru yashyizwe mu Kinyarwanda na JBMUKUNDENTE@rdn


      

Tanga igitekerezo

-->