Ubuhindi:Abaganga basanze ibiceri n’imisumari mu nda y’umurwayi

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 30/11/2017, Saa 08:33:25 Yasuwe inshuro 1079

Mu gihugu cy’Ubuhinde, mu mujyi wa New Delhi, mu bitaro byitwa Sanjay Gandhi niho Umugabo witwa Maksood Khan w’imyaka makumyabiri n’umunani(28) ukora akazi k’ubushoferi yasanzwemo imisumari n’ibiceri mu nda ye ubwo bari bagiye kumuvura dore ko yaje kwivuza avuga ko ari kuribwa munda.

Nk’uko yabitangarije ikinyamakuru cya CNN, Dr. Priyank Sharma yavuze ko uyu mugabo yari amaze ukwezi ataka kuribwa mu nda niko kumukorera ibizamini basanga yarangiritse mu nda ndetse n’amaraso agenda buhoro.

Baje gusanga ibyo bitaga uburwayi bworoheje ahubwo ari ikibazo gikomeye.

Dr. Priyank akomeza atangaza ko bakekaga ko ari ibindi bintu bisanzwe kuko nabo mu muryango we bavugaga ko ari ibiryo yariye byanduye ko aribyo byamuteye kuribwa, nyuma ngo Abaganga bamukoreye ibizamini bifashishije x-rays bimwe bizwi nko gucisha mu cyuma, nuko baza gutungurwa no gusangamo ibiceri 263 n’imisumari ijana n’ibindi byuma nk’inzembe mu gifu cy’uwo mushoferi.

Dr. APS Gaharwal wari uyoboye igikorwa cyo kubaga uyu mugabo,yatangarije CNN ko basanzemo inzembe, ibiceri 263, n’imisumari ijana mu gifu cya Maksood, anavuga kandi ko iki gikorwa cyabatwaye amasaha agera kuri atatu yose bakuramo ibi byuma.

Babikuragamo babishira ku gitambaro

Dr.Gahrwal yatangaje ko uyu mugabo bamuvanye ahaga, ko bizatwara igihe kugira ngo akire neza yongeraho kandi ko nyuma yo kumusuzuma amaze kubagwa basanze hasigayemo ibiceri bitatu ngo ariko ngo bizasohokana nindi myanda hanze.

Kugeza ubu ntiharamenyekana uko ibi biceri n’ibindi byuma byasanzwe mu nda y’uyu mugabo yaba yarabimize iperereza rikaba rikomeje.

Yanditswe na: NIYOYITA Jean d’Amour


      

Tanga igitekerezo

-->