Ubufaransa: Imihango yo gusezera Arnaud Beltrame ku rwego rw’igihugu yashyizwe ku wa Gatatu

Yanditswe na NIZEYIMANA Claude Kuwa 26/03/2018, Saa 16:44:27 Yasuwe inshuro 164

Lieutenant-colonel Arnaud Beltrame yishwe nyuma yo gufatwa bugwate mu isoko rya Trèbes.

Imihango yo guherekeza uyu mu jandarume, ku rwego rw’igihugu, ngo iteganyijwe kuba kuri uyu wa gatatu nkuko ibiro by’umukuru w’igihugu cy’ubufaransa byabitangaje.

Nkuko ikinyamakuru m6info kibivuga, ngo muri uwo muhango, Perezida w’Ubufaransa azavuga ijambo risezera nyakwigendera. Akazaba ngo ari kumwe n’umugore we.

Arnaud Beltrame yapfuye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu nyuma yo gukomereka amaze gufatwa bugwate igihe isoko rya Trèbes , muri Aude, ryagabwagaho igitero.


      

Tanga igitekerezo

-->