Ubufaransa bugiye guhagarika iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline Kuwa 22/12/2017, Saa 07:15:26 Yasuwe inshuro 383

Abacamanza bashinzwe kurwanya iterabwoba mu Bufaransa ngo bagiye guhagarika bidasubirwaho gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege yaguyemo Juvenal Habyarimana.

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa ndetse na BBC bivuga ko Urukiko rwo mu Bufaransa rwakurikiranaga iki kirego ngo rwiteguye gusaba abacamanza kurangiza uru rubanza cyangwa bakaruhagarika, ndetse bakanahagarika umugambi wo gukora iperereza kuri bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda barimo n’umukuru w’igihugu, ubutabera bwa Paris bwakekagaho ngo guhanura iyi ndege.

Nta wamenya niba guhagarika gukurikirana bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda bishobora kuba intandaro cyangwa impamvu yo kunagura umubano w’ibihugu byombi wari warazambye.

Ibi bitangajwe mu gihe kandi minisitire w’ingabo w’u Rwanda General James Kabarebe aherutse gutangaza ko bigoye ko u Rwanda rwazongera kwiyunga n’Ubufaransa, mu gihe iki gihugu kitaremera uruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Muri 2006 ni bwo ibihugu byombi byatangiye kurebana ay’ingwe, nyuma yuko umucamanza Jean Louis Bruguière yaramaze gusohora raporo ishinja bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda guhanura indege ya Habyarimana.

Gen. Kabarebe aherutse guhakana burundu uguhamagazwa n’abacamanza b’Abafaransa i Paris

Inkuru ya Igihe ivuga ko Gen.James Kabarebe yavuze ko abafaransa bagize ipfunwe ry’ibyo bakoze ndetse banga no kwemera uruhare rwabo muri Jenoside, ari nabyo ngo bishobora kuzakomeza kuba impamvu y’agatotsi mu mubano w’ibi bihugu.

Aha Ministre w’ingabo akaba yaranavuze ko ngo abashinja abayobozi b’u Rwanda atari ibitangaza.

Twabibutsa ko Umucamanza Jean-Marc Herbaut, ari we uherutse kuzamura dosiye y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, aho yatangiye yumva umutangabuhamya witwa Munyandinda James wiyise Jackson Munyeragwe, ngo agashaka ko Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe yajya imbere y’ubutabera bw’Ubufaransa agasubiza ku byo uwo mutangabuhamya ashinja ingabo zahoze ari iza FPR ku byo ziregwa ku guhanura iyo indege.

Kuri ibi biregwa abayobozi b’u Rwanda, Gen. Kabarebe akaba yaravuze ko abo bacamanza atari ibitangaza ahubwo ngo icyo bagamije ari ugutesha u Rwanda umwanya.

Ni ibirego kandi abayobozi b’u Rwanda bakunze kwamaganira kure bakavuga ko ari ibinyoma.

Pauline Mukarurangwa.
Source: bbc.com na AFP


      

Tanga igitekerezo

-->