Ubufaransa: Abapolisi barijujutira akazi katagira ikiruhuko

Yanditswe na NIZEYIMANA Claude Kuwa 7/06/2018, Saa 12:20:15 Yasuwe inshuro 450

Kuri uyu wa kane, ni bwo abagize amasendika y’abapolisi mu Gihugu cy’Ubufaransa batangije icyo bise “opération "Zéro PV" bagamije kugaragaza agahinda gakomeye baterwa n’imikorere idahwitse y’ubuyobozi bwabo. Bimwe mu byo bagarukaho, ni igihe cy’ikiruko kitanoze.

Ikinyamakuru info.re dukesha iyi nkuru cyanditse ko ngo aba bapolisi bafitiye cyane umujinya ubuyobozi bwabo babushinja agasuzuguro gakabije. Bavuga ko ngo uburyo ikiruhuko gitangwa mu kazi butanoze.

Nkuko byagarutsweho na Idriss Rangassamy, umunyamabanga w’ishami rya Alliance Police Nationale 974, ngo kubera urwitwazo rw’umubare muto w’abakozi, ubuyobozi bugiye noneho no kugabanya n’akaruhuko gato bari bafite.

Yagize ati: “Bazaduhamagara igihe bashakiye cyose, bazadutegeka igihe tugomba kuruhukiraho. Nta nubwo tuzabihemberwa. Ubu, ntibifuza kongera umubare w’abakozi ndetse n’ubushobozi. Ahubwo barishakira gukoresha gatunambwene abavandimwe. Turavuze ngo nibahagarike ako gasuzuguro.”

Iki gikorwa cyo kwivumbagatanya cyatangiye kuri uyu wa Kane ngo kizasozwa ku wa 12 Kamena 2018. Ababishinzwe ku rwego rw’igihugu ngo bari bakwiye kwicara bakanoza uburyo bw’ikiruhuko kinoze ku mupolisi.


      

Tanga igitekerezo

-->