Trump yabujije abanya Koreya y’Amajyaruguru kuzongera gukandagira muri Amerika

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 25/09/2017, Saa 12:47:38 Yasuwe inshuro 784

Perezida Trump yashyizeho amabwiriza mashya aca ingendo muri Amerika ku baturage ba Koreya y’Amajyaruguru, Venezuwela na Chad.

Ni ku nshuro ya mbere Bwana Trump ashyize ibyo bihugu ku rutonde rw’ibitemerewe kugira abaturage bajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyi cyemezo gikurikiye isubirwamo ry’urwego rw’umutekano rigasimbura ikindi cyemezo cyari kiri hafi kurangira. Trump yavuze ko ngo intego ye ya mbere ari ugutekanya Amerika.

Abategetsi bavuga ko iki cyemezo kibasira abantu runaka. Kiratandukanye kuri buri gihugu. Ku banya Siriya n’abanya Koreya y’AMajyaruguru ntibemerewe namba kujya muri Amerika mu gihe kuri Venezuwela icyemezo kireba abategetsi muri guverinoma gusa (n’imiryango yabo).

Sudani yakuwe ku rutonde rw’ibihugu bitandatu byiganjemo abayisilamu byari byaciwe ku nshuro ya mbere (ariko kimwe na Siriya, Irani, Libiya, Smaliya na Yemeni biracyari ku rutonde rw’icyemezo gishya). Ni ubwa gatatu iki cyemezo cyamagaywe na benshi kikanajyanwa mu nkiko, kivugururwa.

Iki cyemezo kizajya mu bikorwa ku itariki ya 18/10 ariko ibiro by’umukuru w’igihugu, White House, byavuze ko kitazareba abasanzwe bafite impushya zo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.