Tiwa Savage na we ngo anyotewe gutaramira Abanyarwanda

Yanditswe na Kuwa 25/08/2017, Saa 10:14:22 Yasuwe inshuro 359

Tiwatope Savage-Balogun w’imyaka 37  wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Tiwa Savage yongeye kugaragaza inyota atewe nog utaramira i Kigali nk’uko na bagenzi be baza bakahagirira ibihe byiza.

Ibi yabitangarije Rwandadailynews.com mu kiganiro cyihariye hifashishijwe urubuga rwa Twitter.

Yagize ati"Ntibyoroshye ariko nziko bizaba kuko mu Rwanda hari benshi bakunda Tiwa Savage by’umwihariko bakunda ibihangano byanjye! Ibi rero bimpa ikizere ko ninza nzahagirira ibihe byiza.

Ibi icyamamare Tiwa Savage yabitangaje nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru dushoje umuhanzi Patoranking banasubiranyemo indirimbo Garlie"0" aririmbiye i Kigali muri "Kigali up Music Festival" yabereye muri IPRC Kicukiro

Tiwa Savage akomoka muri Nigeriya yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye harimo nka My darly,Romantic yafatanyije na Kolode Bello,All over Ndetse na Fire yafatanyije na Diamond wo mu gihugu cya Tanzaniya.

Muri Werurwe Tiwa Savage yagombaga kwitabira igitaramo gikomeye cyari giteganyijwe muri Kigali Convention Center gusa mu buryo butunguranye byatangajwe ko urugendo rwe rwajemo impinduka nyuma y’uko hari ibitaragenze neza mu biganiro byabaye hagati y’abateguye iki gitaramo n’inzu zita ku nyungu z’uyu muhanzi haba muri Nigeria no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Emmy Twahirwa


      

Tanga igitekerezo

-->