Taiwan: Umutingito wibasiye igihugu 145 baburirwa irengero

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 8/02/2018, Saa 10:51:37 Yasuwe inshuro 725

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ahagana saa saba n’igice,mu gihugu cya Taiwan, Umutingito wahitanye abagera kuri bane, 145 baburiwe irengero abandi 225 barakomereka.

CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mutingito wari ku kigero cya 6.4 ukaba washenye inyubako zigera kuri enye harimo na Hotel yitwa Marshal Hotel iherereye mu mujyi wa Hualien nkuko Jeff Lin umuvugizi wa polisi yo mu mujyi wa Hualien yabitangaje.

Nkuko polisi yo muri uyu mujyi ibitangaza, Marshal Hotel yangiritse cyane dore ko ari nayo yakomerekeyemo abantu benshi harimo na Bamukerarugendo b’aayapani mirongo itanu, n’abakozi bayo bamwe baburiwe irengero abandi bakaba babashije kurokorwa.

Polisi yo mu muhanda yatangarije ibiro ntaramakuru byo muri iki gihugu ko ikiraro cyari cyangiritse nacyo ubu cyamaze kuba nyabagendwa.

Perezida w’igihugu cya Taiwan Tsai Ing-wen yihanganishije ababuze ababo n’abakomeretse anashimira abagize uruhare mu gutabara abagizweho ingaruka nuyu mutingito.

niyoyitadamour@gmail.com


      

Tanga igitekerezo

-->