Syria: Erdogan, Poutine, Rohani biyemeje kuvugutira umuti ikibazo cya Syria

Yanditswe na MAGERA Gildas Kuwa 5/04/2018, Saa 11:03:49 Yasuwe inshuro 678

Mu gihe abakurikirana ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cya Syria basanga ipfundo ry’ibibazo birimo intambara, ubwicanyi bukorwa n’imitwe y’inyeshyamba bushingiye ku bihugu bya Turukiya, Uburusiya ndetse na Iran ; Erdogan, Poutine, Rohani bahuye kuri uyu wa gatatu ngo bashakire umuti iki kibazo.

Vladimir Poutine w’uburusiya, Perezida wa Iran Hassan Rohani ari nabo bashyigikiye ubutegetsi bwa Bachar Al Asad bahuye na Recep Tayyip Erdogan Perezida wa Turukiya ushyigikiye inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Bachar ngo baganire uburyo barangiza ikibazo cya Syria.

Mu byifuzo by’aba bategetsi bakaba bifuje ko igihugu cya Syria yakatwamo ibice bine bitarangwamo intambara mu rwego rwo kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko agenga intambara.

Inama y’inteko rusange ya Syria ikaba yarasabye ko ingabo z’America zakurwa muri Syria kuko bigaragara ko intego bihaye itagezweho bityo ibi bihugu bigasubukura ibiganiro ku mpande zombi.Izi ngabo z’Amerika zibarirwa 2000 ngo zagaragaje intege nke mu gukumira ibitero by’inyeshyamba zihora zigaba buri munsi.

Aba bategetsi bagiye gushakira umuti ikibazo y’umutekano muri Syria mu gihe kuva mu 2011 abaturage bagera ku bihumbi 350 bamaze kugwa mu ntambara abandi ibihumbi n’ibihumbi bavuye mu byabo.

Ni inkuru dukesha France24


      

Tanga igitekerezo

-->