Siriya: Ingabo za Israel zarashe ibimodoka birasa mesile mu burasirazuba bwa Damas

Yanditswe na MAGERA Gildas Kuwa 16/10/2017, Saa 15:27:57 Yasuwe inshuro 1318

Izi ngabo zirwanira mu kirere za Israel zageze ku gikorwa cyo kurasa ibimodoka birasa ibisasu bya misile zikoresheje ikirere cya Liban. Izi ngabo zikaba zaje mbere ho amasaha abiri y’igikorwa ingabo za Siriya zakoraga cyo kugerageza misile mu kirere cya Liban.

Iki gikorwa cyafashwe nk’ubushotoranyi ku ngabo za Israel, ngo byabaye nyuma y’uko ingabo za Siriya zari mu birometero 50 bw’umujyi wa Damas zari zimaze kurasa ibikoresho by’ubwirinzi bya Israel zikoresheje ikirere cya Liban.

Umuvugizi w’ingabo za Liban colonel Jonathan Conricus yatangaje ko kuva intambara yatangira muri Siriya mu 2011, twagiye tubona ibyogajuru ndetse n’ibindi bikoresho bya gisirikare bya Israel bigenda mu kirere cyacu, tubona ntitwakomeza kwihanganira iryo genzura rya hato na hato.

Minisitiri w’ingabo za Israel Sergueï Shoïgu nka kimwe mu bihugu byashyigikiye ubutegetsi bwa Bachar Al Asad, batangiye kwivanga mu mikorere y’igisirikare cya Siriya mu rwego rwo kubanza kurwanya inyeshyamba z’abajihadiste. Ubwo uburusiya nabwo bwivanganga mu ntambara ya Siriya, Israel yakomeje gushaka uburyo bahuza igisirikare hatabayeho kumeneka kw’amaraso menshi.

Israel na Siriya bikaba byarakunze kurwana ndetse no kurebana ay’ingwe imyaka n’imyaka, ariko ayo makimbirane agashingira ku kuba ubutegetsi bwa Siriya bwarakunze gutera inkunga no gushyigikira inyeshyamba zo mu mutwe wa Hezbollah washakaga kurimbura Israel ku isi ya Nyagasani, ibi bikaba cyo kimwe n’igihugu cya Iran.

Ubu guverinoma ya Benjamin Netanyahou ikaba ikurikiranira hafi no kwivanga mu bibazo by’abaturanyi bayo mu rwego rwo kwirinda amakimbirane yakwibasira Siriya cyangwa icyatuma inyeshyamba za Hezbollah zibyutsa imirwano. Bityo Israel ikabikora nkaho gukemura ibyo bibazo ibifitemo inyungu.

Uku kurasa ibirindiro by’intwaro za Siriya bikaba byaherukaga tariki ya 16 na 17 Werurwe uyu mwaka ubwo ingabo za Israel zarashe intwaro za Siriya zari zashyizwe mu gace kagenzurwa n’inyeshyamba za Hezbollah.

Minisitiri w’ingabo wa Israel Avigdor Lieberman yatangaje ko mu gihe ubutaha Siriya yakongera gukoresha uburyo bwo kwibasira ubugenzuzi bukorwa n’indege za Israel bazahita barasa izo ntwaro nta kujijinganya.

Ni inkuru dukesha AFP


      

Tanga igitekerezo

-->