Serie A: Biracyagoranye ku menya ikipe izatwara igikombe

Yanditswe na Kuwa 17/05/2017, Saa 10:36:14 Yasuwe inshuro 259

Mu gihe ku mugabane w’uburayi ibikombe bya shampiyona byagiye bibona amakipe abyegukana haba mu Bwongereza, mu Bufaransa no mu Budage, ubu Juventus yari ifite amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona muri Serie A yananiwe kwikura imbere ya AS Roma.

Juventus ku manota 85 ifite muri shampiyona y’u Butaliyani yasabwaga gutsinda uyu mukino wayihuzaga na AS Roma ngo ihiteyegukana igikome ku manota 88. Mu minota mirongo 90 y’umukino AS Roma yatsinze Juventus ibitego 3-1. Ibi byarushijeho kuyishyira mu kibazo ndetse n’imibare myinshi, mu gihe Roma iyi kurikiye ifite amanota 81. Bivuze ko mu gihe yatsindwa undi mukino amahirwe yaba agenda ayoyoka.

Ku mukino wa mirongo 36 bari bagezeho muri Shampiyona y’abataliyani aho AS Roma yatsinze Juventus 3-1, abakinnyi babashije gufashasha amakipe yabo gutsinda ku mpande zombi ku munota wa 21 w’igice cya mbere, ikipe ya Juventus yafunguye amazamu Mario Lemina aboneza igitego cye cya mbere.

 

Ikipe ya AS Roma nayo yongereye ingufu ihata umuriro ku ikipe ya Juventus ngo irebeko ya kwishyura hashize iminota ine ubwo hari ku munota wa 25 w’igice cya mbere AS Roma iba ibonye igitego gitsinzwe na Daniele De Rossi wa AS Roma ubwo biba bibaye AS Roma 1-1 Juventus. Byabe nk’ibisubira bubisi kuko ikipe zakomeje guhasatirana ari nako igitutu ari cyose ndetse n’amakarita yakomeje gutangwa cyane ku ruhande rw’ikipe ya AS Roma, nko ku munota wa 46 Federico Fazio yaje guhabwa ikarita y’umuhondo no ku munota wa 50 Daniele De Ross aba arayihawe.

Ibintu byaje guhinduka ubwo ku munota wa 56 w’igice cya kabiri ikipe ya AS Roma yaje guhata umuriro ikipe ya Juventus birangira ibonye ikindi gitego cyatsinzwe na Stephan El Shaarawy, ibitego biba bibaye 2 by’ikipe ya AS Roma kuri 1 cya Juventus. Ku munota wa 65 AS Roma yaje kwinjiza ikindi gitego cya 3 cy’agashingura cumu cyatsinzwe na Radja Nainggolan umukino urangira utyo ari ibitego 3 bya AS Roma kuri 1 cya Juventus.

Kugeza ubu mu Bufaransa Monaco yarangije gutwara igikombe cya shampiyona n’amanota 89, mu Bwongereza Chelsea itwara igikombe cya Shampiyona ku manota 87. Mu Budage naho ikipe ya Bayern Munich yatwaye igikombe ku manota 79. Aho ibintu bitarasobanuka ni muri Espanye kuko ikipe zose ya ba FC Barcelona ya mbere ifite amanota 87, na Real Madrid ya kabiri ifite 87 zatsinze imikino yazo ariko Real Madrid ifite umukino n’ikirarane cy’umukino umwe ndetse na FC Barcelone isigaje umukino ngo shampiyona yerekeze ku musozo.

Mu gihe Real Madrid yatsinda imikino yose cyangwa ikanganya umukino umwe byayihesha igikombe, ariko mu gihe yatsindwa imikino yose cyangwa igatsindwa umukino umwe FC Barcelone yatwara igikombe.

Magera Gildas

 


      

Tanga igitekerezo

-->