Rusizi: Akajagari mu mikino y’Ibigo by’amashuri kahagurukiwe

Yanditswe na Kuwa 29/08/2017, Saa 08:27:04 Yasuwe inshuro 358

Nyuma uko hagiye hagaragara ibibazo bitandukanye mu mikino y’ibigo by’amashuri byo mu karere ka Rusizi nko kuba amashuri atsindira gusohokera akarere ariko hakabura amikoro no gutsindira ibikombe ariko ntibabihabwe,umunyamabanga nshingwa bikorwa w’akarere ka Rusizi Mushimiyimana Ephrem yavuzeko ako kajagari kagomba kucika.

Ibi uyu muyobozi yabivugiye mu rwunge rw’amashuri rwa Gihundwe ubwo hasozwaga imikino y’ikiciro rusange(Tronc commun).

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’akarere ka Rusizi Mushimiyimana Ephrem yagize ati”: Ibi bibazo bitandukanye bivugwa mu mikino y’amashuri bigomba gucika kuva akanya kandi abanyeshuri bakabona izi mpano zitandukanye ,murabizi dufite amakipe atandukanye ari mu kiciro cya mbere yaba mu mukino w’amaguru,umukino w’intoki ndetse na Rugby."

Abasezeranya ko ubutaha nibakina imikino ya nyuma ko hagomba kujya haza abatoza bakuriye amakipe nka Espoir ndetse na Rusizi Basket ball club bagomba kuba bahari bagahitamo abana bafite impano.

Ibi bibaye nyuma yuko muri iyi mikino y’amashuri hagiye hagara ibibazo uruhuri aho n’ibigo by’amashuri byatsindiraga gusohokera akarere ariko hakabura amikoro cyagwa amakipe agatsinda hakabura amafaranga yo kubahemba.

AKIMANA ERNESTE

 

 

 


      

Tanga igitekerezo

-->