Russie: Ntibiteguye kuba umuhuza hagati ya Arabia soudite na Iran

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 17/09/2019, Saa 19:06:18 Yasuwe inshuro 160

Ibi byatangajwe nyuma yaho, ngo nta ruhande na rumwe rwigeze rusaba igihugu cy’Uburusiya ko bwaba umuhuza hagati ya Arabia soudite na Iran.

Ni nyuma y’ibitero byibasiye ibikomoka kuri peterori muri Arabia soudite, bikaba byaranatangajwe na leta zunze ubumwe z’Amerika ko ibyo bitero Iran yabigizemo uruhare ariko yo ikabihakana ivuga ko, ngo byagabwe n’imitwe yitwaje intwaro.

Umuvugizi wa Moscow Dmitry Peskov

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuvugizi wa Moscow Dmitry Peskov yavuze ko nta ruhande na rumwe rwigeze rubasaba ko bababera umuhuza, kandi ko nta makuru mashya bigeze babona kuri ibyo bitero.

Uyu mugabo yongeyeho ko, batigeze bamenya n’uzafasha impande zishyamiranye gushaka umwanzuro ukwiye.

Sce: Arjazila