Rayon Sports na APR zagabanye amanota bikomeza guteza urujijo ku ikipe izaba iya kabiri

Yanditswe na Kuwa 29/05/2017, Saa 10:11:49 Yasuwe inshuro 169
Umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo wahuzaga Rayon Sports yari yakiriye APR FC urangiye amakipe yombi anganya 1-1
 
Umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi nk’uko byari byitezwe, ku munota wa mbere gusa w’umukino Moustapha yarekuye ishoti rikomeye ariko abinyuma bawushyira muri koruneri itagize icyo itanga. APR yahise nayo ibona koruneri, bayiteye umupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu. Ku munota wa munani APR yabonye coup franc hafi y’urubuga rw’amahina ariko Fiston awutera hejuru y’izamu.

Umukino wari ukazi ku mpande zombi ariko waryoheye aboawitabiriye

Ku munota wa 12, APR yongeye kubona coup franc ariko nayo ntiyatanga umusaruro.Nyuma y’iminota itatu, Savio yakoze akazi gakomeye ahagarika umukinnyi wa APR wari uri imbere ya Bakame akiza izamu gutyo. Ku munota wa 19 Pierrot yateye coup franc yari ibonetse ku ruhande rwa Rayon Sports ariko Djabel umupira awutera ku ruhande rw’izamu gato.

Ku munota wa 25 Issa Bigirimana yaboneye ikipe ye igitego cya mbere biturutse ku kwibeshya ko yaraririye maze Mugabo na Ange bisanga yamaze kuroba Bakame utari kugira icyo akora.

Nyuma y’iminota 4, Rayon Sports yagerageje kwishyura ariko amahirwe ntiyayisekera. Bitunguranye ku munota wa 35, Masudi yakoze impinduka ya mbere aho Muhire Kevin yasimbuye Moustapha. Rayon sports ishyiramo imbaraga ariko habura amahirwe yo kubona izamu. Igice cya mbere cyarangiye nta gihindutse, Rayon Sports ijyana umukoro wo kwiga uko yagombaga kwishyura iki gitego.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yaje yariyr karungu ku buryo ku munota wa 46 gusa Tidiane Koné yishyuye igitego n’umutwe nyuma yo guherezwa neza na Muhire Kevin. Iki gitego cyongereye imbaraga abasore ba Masoudi maze si ugutambaza umupira bivayo, gusa amahirwe yose bageragezaga bagasanga umuzamu Kimenyi wa APR ahagaze neza imipira akayikuramo. Uyu muzamu ni nawe waje kugirwa umukinnyi w’umukino (home du match).
 
Rayon Sports yakomeje gusatira ku buryo bukomeye ndetse inarusha APR ku buryo bugaragara, gusa umukino warinze urangira itabashije gushyiramo ikinyuranyi bikomeza kuba 1-1 ari nako amakipe yombi anagabana amanota, ibi bikaba byahaye Rayon Sports kugeza ku manota 70 ikarusha APR 13 kuko ifite 57 ikaba ku mwanya wa 3 nyuma ya Police.
 
Muri rusange ikigeranyo cy’uko umukino wagenze kerekanye ko Rayon Sports yarushije APR kwiharira umupira mu kibuga ku kigereranyo cya 59% ku mukino wose mugihe APR yagize 42%. Dore inchamake y’uko umukino warangiye bihagaze.
 

      

Tanga igitekerezo

-->