Rayon Sports irabura amanota atatu ikegukana igikombe cya shampiyona

Yanditswe na Kuwa 7/05/2017, Saa 21:24:04 Yasuwe inshuro 192

Inzozi z’abakunzi ba Rayon Sports bari bamaze imyaka itatu bareba mukeba APR FC yegukana ibikombe byikurikiranya zirasatira gusohora nyuma yo gutsinda Kirehe FC ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino utari woroshye wabereye kuri stade ya Kigali kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Gicurasi 2017.

Rayon Sports yakinnye uyu mukino w’umunsi wa 26 irusha APR FC amanota arindwi isabwa kuwutsinda ikazarwana no kubona andi manota atatu mu mikino itanu isigaranye harimo n’ikirarane cya Mukura VS igahita yegukana igikombe cya shampiyona yaherukaga mu myaka itatu ishize ubwo yatozwaga na Didier Gomes da Rosa.

Masoudi Djuma watozaga umukino wa kabiri kuva avuye mu bihano yari yahawe n’ubuyobozi bwe, yari yakoze impinduka aha umwanya Mutuyimana Everiste aruhutsa kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame, Lomami Frank abanzamo Tidiane Koné ntiyari muri 18.

Mu minota ya mbere Rayon Sports yatangiye yotsa igitutu Kirehe FC ishaka gufungura amazamu hakiri kare, gusa uburyo bwabonetse ntibwabyazwa umusaruro ndetse igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri, Masoudi yahise akora impinduka Munezero Fiston aha umwanya Irambona Eric byatumye Manzi Thierry ava ku ruhande asubira mu mutima w’ubwugarizi.

Nubwo Rayon Sports ariyo yageraga imbere y’izamu kenshi, Kirehe FC niyo yafunguye amazamu mbere ku munota wa 54 ku gitego cyatsinzwe na Kagabo Ismi wacomotse ba myugariro ba Rayon Sports yisanga ari kumwe n’umuzamu Mutuyimana amutera mu rundi ruhande inshundura ziranyeganyega.

Masoudi yakoze izindi mpinduka akuramo Lomami wari wagiye apfusha ubusa amahirwe menshi imbere y’izamu yinjiza Nsengiyumva Moustapha, wongereye imbaraga mu busatirizi.

Umukino usatira umunota wa 60, Sogonya Hamisi yasimbuje Shauri Fiston yinjiza Uwimbabazi Jean Paul ako kanya na Masoudi asimbuza umukinnyi wa gatatu akuramo Manishimwe Djabel yinjiza Nova Bayama.

Iyi kipe itavaga imbere y’izamu rya Kirehe FC ishaka kwishyura, yabigezeho ku munota wa 66 ku gitego cyatsinzwe na Savio Nshuti ndetse bidatinze iza kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Nsengiyumva Moustapha ku mupira yari ahawe na Mugabo Gabriel.

Nyuma yo gutsindwa igitego cya kabiri, Kirehe FC yakangutse itangira gusatira gusa ntiyabasha kubona igitego cyo kunganya ariko na Rayon Sports iza guhusha ubundi buryo bubiri bwakabaye bwabyaye ibitego mu minota ya nyuma.

Gutsinda uyu mukino bivuze ko Rayon Sports igize amanota 64 irusha APR FC ya kabiri 10. Iyi kipe y’ingabo z’igihugu ubu ifite amanota 54 iramutse itsinze imikino ine isigaranye harimo n’uwo izakina na Rayon Sports, yagira amanota yagira amanota 66.

Ni ukuvuga Rayon Sports niramuka ibonye andi manota atatu izagira amanota 67 APR FC idashobora kubona, ikazahita yegukana igikombe nyuma y’icya 2013 yaheshejwe na Didier Gomes.

Abakinnyi 11 babanjemo ba Rayon Sports: Mutuyimana Evariste, Manzi Thierry, Munezero Fiston, Mugabo Gabriel, Nzayisenga Jean d’Amour Mayor, Kwizera Pierrot, Kakule Mugheni Fabrice, Nahimana Shassir, Manishimwe Djabel, Savio Nshuti Dominique na Lomami Frank

Abakinnyi 11 ba Kirehe FC: Mbarushimana Emile, Niyigena Abdul Karim, Baraka Augustin, Nkurikiye Jackson, Niyonkuru Vivien, Cyuzuzo Ally, Mutabazi Isaie, Kagabo Ismi, Ndikumana Ibrahim, Shauri Nyarugeta Fiston na Masudi Abdallah


      

Tanga igitekerezo

-->