Rayon Sport ikomeje kwigwizaho abakinnyi ikura muri APR FC

Yanditswe na Kuwa 3/08/2017, Saa 12:18:07 Yasuwe inshuro 797

Undi mukinnyi w’ikipe ya APR FC Habyarimana Innocent yatangiye imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports aho yitegura gusinya amasezerano y’imyaka ibiri akinira iyi kipe yegukanye shampiyona y’umwaka ushize.

Habyarimana Innocent, agiye guca agahigo ko gukinira amakipe atatu akomeye mu myaka itatu yikurikirana, dore ko APR FC yamukuye muri Police FC mu mwaka wa shampiyona wabanjirije uwo twashoje, none akaba agiye kuyisohokamo atanasoje amasezerano.

Di Maria nkuko bamwita, yari yasinye imyaka ibiri ahabwa na miliyoni umunani ngo aze asimbure Iranzi Jean Claude muri APR FC, gusa uyu wahoze ari kapiteni wa Police ntiyagira kinini agaragaza muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Ruhagoyacu, yanditse iyi nkuru ivuga ko amakuru avuga ko APR FC yari ifite gahunda yo kumuha andi mahirwe yo kuba yakwigaragaza mu mwaka utaha wa shampiyona, gusa uyu musore yaje kwisabira ubwe ko ikipe yamureka akigendera, ni ko guhabwa release letter imusohora muri iyi kipe ibarizwa ku Kimihurura.

Uyu musore wari waravuganye na Rayon Sports, kuri uyu munsi tariki 3 Kanama ni bwo yatangiye imyitozo ku mugaragaro mu mwambaro w’iyi kipe y’ubururu n’umweru, asangamo Usengimana Faustin na Mwiseneza Djamar bakinanaga muri APR FC.

Amakuru akaba avuga ko ari buze guhabwa amasezerano y’imyaka ibiri aherekejwe na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.


      

Tanga igitekerezo

-->