Raporo ya OMS yashyize Afurika ku mwanya wa mbere mu habera impanuka

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 8/12/2018, Saa 10:32:50 Yasuwe inshuro 1105

Raporo yakozwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS),, yerekanye ko umugabane wa Afurika ariko ufite umubare munini mu bahitanwa n’impanuka z’imodoka.

Iyi raporo yerekanye ko, umugabane wa Afurika ubonekamo 26.6 ku bantu 100000, iyi mibare ngo ikaba ikubye inshuro 3 iyabonetse i Burayi.

Ibi ngo bikaba bituruka kuba ibihugu byinshi byo muri Afurika n’Amerika yepfo, bitubahiriza amategeko yo mu muhanda aho abatwara ibinyabiziga bagendera ku muvuduko ikabije.

Ibi kandi ngo bikanaterwa no kuba ibihugu bitubahiriza amabwiriza ya ONU ku bijyanye n’umutekano wo mu muhanda mugihe batwara ibinyabiziga mu mugi.

Botswana, Côte d’Ivoire na Cameroun ngo nibyo bihugu byabonetsemo imfu nyinshi zituruka ku mpanuka. Naho u Burundi, Misiri, Angola, na Burukinafaso nibyo bihugu byagaragyemo abarokotse impanuka benshi. Mugihe kandi ngo ku mugabane w’Afurika niho usanga abantu bagenda n’amaguru no ku magere, bamwe bakagongwa n’imodoka.
hamwe n’abamakinga bagwa muri izo mpanuka.

Muri Ghana ho, iyi raporo iagaragaza ko abantu bapfuye abenshi bapfuye bari, abanyamaguru. Muri Kenya na Ethiopia, 37% no abicwa n’impanuka baba bagenda n’amaguru.


      

Tanga igitekerezo

-->