RAG-Ihuriro ry’abahanzi b’i Rusizi ,igisubizo mu kumenyekanisha ibihangano by’abatuye aka karere mu buryo bwihuse

Yanditswe na Kuwa 26/05/2017, Saa 10:16:52 Yasuwe inshuro 186

Nyuma yuko byagiye bivugwa ko abahanzi bavuka Rusizi ndetse bakaba bahakorera umuziki n’ibindi bijyanye nawo birimo gukina Filme batazamuka ngo umuziki wabo urenge imbibi z’Akarere batuyemo, uhangane n’abandi,bahisemo kwihuriza hamwe mucyo bise RAG(Rusizi Artist group) nka kimwe mubizabafasha kumenyekana ndetse no guhangana ku isoko rya muzika.

Aba bahanzi bari mu byiciro bitandukanye,bavuga ko iki gitekerezo bakigize ubwo bari bamaze kuganira na Bakuru babo bari mu itorero ryabahuje umwaka ushize wa 2016 I Nkumba,Ndetse nabo bibaza impamvu badatera imbere kandi bababonamo ubushobozi.

Tuganira n’umwe mubazanye kuri iki gitekerezo cya RAG Munyenshoza Dieudonne uzwi ku kabyiniro ka (Mibirizi) yagize atinibyo koko itsinda riduhuza n’abahanzi bakomoka iwacu twaritekerejeho ubwo twahuraga na bamwe muri bo mu itorero rikaba rigamije kubahuriza hamwe natwe tumaze kugera aho tugera tukabafasha nabo bagatera imbere kandi tugamije no gufatanya n’ubuyobozi mu iterambere ry’akarere ka Rusizi.”

Munyenshoza ati "RAG ni igisubizo ku bahanzi n’abatuye akarere ka Rusizi"

Mukurushaho kongerera iri tsinda RAG imbaraga basanze bagomba,guhuriza hamwe imbaraga n’abagenzi babo bakora umwuga wo gususurutsa abantu Djs,Producers bafatanyije n’abanyamakuru bakora show biz mu Rwanda.

Tuganirana na bamwe mu bahanzi bagize iri tsinda batubwiye ko ibi bigiye gutuma barushaho gukora cyane ngo batere imbere kuko bafite aho bazajya banyuza ibihangano byabo ndetse bakarushaho kwaguka mu buryo bw’impano zabo kuko bazaba bari gukora nka abavandimwe bafite nababafasha kumenyekanisha ibihangano byabo.

NDAYISENGA Fravien Uzwi ku izina rya Masunzu niwe wagizwe President wiri tsinda,ubusanzwe akaba ari umuhanzi mu byiciro bitandukanye akaba akora ni ibiganiro bitandukanye kuri Radio imwe ya hano mu karere ka Rusizi.

 

Yanditswe na Joseph NIZEYIMANA


      

Tanga igitekerezo

-->