Rachly,Umuhanzikazi w’umurundi yiteguye gukora amateka akamenyekana nka Knowless

Yanditswe na Kuwa 3/08/2017, Saa 10:01:04 Yasuwe inshuro 282

Nishimwe Ariane LA Rochelle, w’imyaka 22 ,uzwi ku izina ry’ubuhanzi "Rachly" ni umuhanzi w’Umurundikazi ubimazemo imyaka ikabakaba ibiri.

Avuga ko nubwo ataragera ku rwego ruhambaye ariko ko ngo yumva kubera umuhate akorana ibikorwa bye by’ubuhanzi yizeye kuzamenyekana akageza aha Knowless Butera wo mu Rwanda cyangwa se Selena Gomez w’umunyamerika.

Aganira na Rwandadailynews yatubwiye igihe yatangiriye umuziki n’ibikorwa amaze kugaragariza abakunzi be.

Yagize ati:" Natangiye kuririmba 2015, ubu mfite indirimbo 8 na video 1, Nkuko nakomeje kubikorana umwete nifuza kugera ku ntambwe ishimishije. Nkunda cyane Selena Gomez na Knowless Butera nifuza kuba nkabo."

Nubwo Rachly avuga ibi ariko ngo aracyafite imbogamizi zirimo iz’amikoro akaboneraho guhamagarira abafane be kumuba hafi, kugirango agere kuri izo ndoto.

Yagize ati:" Nk’ubu sinjya ntegura ibitaramo byanjye bwite kubera amikoro, kenshi njya mu zo baba bantumiyemo.Gutegura concert bisaba ubushobozi ntafite. Yewe singira na manager, urumva ko bigoye.Nifuza ko abashaka kunshyigikira bajya bankurikira paji yange ya facebook yitwa Rachly Baby Team."

Nishimwe Ariane atuye mu Burundi muntara ya Karusi, mu ndirimbo ze zo mu njyana ya RNB zigenda zimenyekana harimo Barata baratora, Ndakurahiye, My love na Ndashaka urukundo.

Mulindwa Augustin


      

Tanga igitekerezo

-->