Portugal: Abantu 27 bahitanywe n’inkongi

Yanditswe na MAGERA Gildas Kuwa 16/10/2017, Saa 15:19:08 Yasuwe inshuro 760

Imibare ituruka mu ibarura ry’ibyangijwe n’inkongi itunguranye mu gihugu cya Portugal, iragaragaza ko inkongi zagaragaye ahantu harenga 500 kuri iki cyumweru zahitanye abantu byibuze bagera kuri 27.

Ibi ariko bikaba bidakuyeho ko kuri uyu wa mbere basanze indi mirambo itatu yagaragaye mu duce tubarizwamo abanyesipanye bo mu gace ka Galice.

Iyi inkongi yatunguranye ikaba yaribasiye bikabije uturere tubarizwamo amashyamba menshi, akaba ari nabyo byatumye bigorana kuzimya iyi nkongi.

Uturere twibasiwe harimo Coïmbre, Viseu, Castelo Branco na Leira.

Mu rwego rwo guhangana n’ibibatsi by’umuriro byibasiye amashyamba yo muri utu turere byabaye ngombwa ko Leta yitabaza abazimya umuriro bakoresheje amapompe bagera ku bihumbi bitanu.

Kuri uyu wa mbere ubwo inzego za Leta zasuraga uduce twibasiwe n’inkongi, Minisitiri w’intebe wa Portugal Antonio Costa yatangaje ko byari ibihe bikomeye ku gihugu cyabo, aho inkongi ikomeye yangije byinshi ndetse aboneraho no kwihanganisha imiryango y’abantu barenga 20 baguye muri icyo kiza cy’inkongi y’umuriro.

Kugeza ubu kuva muri gihugu rwagati no mu majyaruguru ya Portugal hakomeje kubarurwa ibyangiritse no kureba niba nta bandi baba bahitanywe n’iyo nkongi y’umuriro.

Ibihe by’ubushyuhe bwinshi mu gihugu cya Portugal ni imwe mu mpamvu ikomeje guteza impanuka zikomotse ku nkongi z’umuriro, aho by’umwihariko muri uyu mwaka inkongi zimaze guhitanga abantu bagera kuri 64.

Ni inkuru dukesha Euro-news


      

Tanga igitekerezo

-->