Perezida w’Amerika Donald Trump yageze mu Bwongereza mu ruzinduko rw’akazi

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 3/06/2019, Saa 13:51:36 Yasuwe inshuro 279

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yageze mu Bwongereza mu rugendo rw’akazi rw’iminsi itatu aho azahura n’abo mu muryango w’i bwami muri iki gihgu cy’Ubwongereza.

Indege ya Perezida w’Amerika ya Air Force One yageze ku kibuga cy’indege cya Stansted, hafi y’umurwa mukuru London, mbere gato ya saa tatu ku isaha yo mu Bwongereza.

Biteganyijwe kandi ko azaganira ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere ndetse no kuri kompanyi y’ikoranabuhanga y’Ubushinwa ya Huawei, mu biganiro azagirana na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza ucyuye igihe, Theresa May

Nubwo uyu mu Perezida agiriye uruzinduko rwe muri iki gihugu, hateganyijwe imyigaragambyo y’abadashyigikiye uru ruzinduko mu bice bitandukanye by’Ubwongereza mu gihe cyose cyarwo, izabera mu murwa mukuru London, i Manchester, Belfast ndetse n’i Birmingham.

Nubwo Trump yavuze ko ashyigikiye Madamu May, byitezwe ko baza kunyuranya mu bitekerezo byabo mu biganiro bazagirana, bizatangira ku munsi w’ejo ku wa kabiri.

Mbere yuko indege ye igera no ku butaka bw’Ubwongereza, Bwana Trump yanenze umuyobozi w’umujyi wa London, Sadiq Khan, banateranye amagambo mu bihe byashize.
Yatangaje ubutumwa ku rubuga rwa Twitter avuga ko Bwana Khan ari "umuntu wananiwe". Mbere yaho ku munsi w’ejo ku cyumweru, Bwana Khan yari yavuze ko Ubwongereza "budakwiye kwakira mu cyubahiro" Bwana Trump.

Mu gihe cy’uruzinduko rwe, Bwana Trump azaba aba mu nyubako ya Winfield House ibamo uhagarariye Amerika mu Bwongereza, iri rwagati mu mujyi wa London mu gace ka Regent’s Park.

Umukobwa we Ivanka, we yageze mu Bwongereza mbere ye. Ku munsi w’ejo ku cyumweru, yatangaje ifoto ku rubuga rwa Instagram ari hanze y’inzu ndangamurage ya Victoria and Albert Museum mu burengerazuba bwa London aho yari yasuye imurika ry’iby’imideli rya Chris.

Indege ya airforce one Donald Trump yajemo

1997niyoyita@gmail.com