Papa Francis yahagaritse ubucuruzi bw’itabi i Vatican

Yanditswe na NIZEYIMANA Joseph Kuwa 10/11/2017, Saa 06:44:48 Yasuwe inshuro 481

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yahagaritse ubucuruzi bw’itabi muri Vatican ,mu rwego rwo kugira uyu murwa intangarugero mu kurengera ubuzima.

Itangazo ryasohowe kuri uyu wa Kane n’umuvugizi wa Vatican, Greg Burke, yagarutse ku mibare y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) igaragaza ko buri mwaka abarenga miliyoni zirindwi ku isi yose bicwa n’ingaruka zo kunywa itabi, avuga ko Vatican idashobora gukomeza gutanga umusanzu mu kwicisha abantu itabi.

AFP yanditse ko imisoro yatumye mu Butaliyani itabi rihenda bityo abaturage babasha kugera i Vatican bakaba bariguragayo ku biciro biri hasi bamwe bakongera kuricuruza.

Igitabo ‘Avarice’ cyo mu 2015, gikubiyemo inyandiko za Vatican zagizwe ibanga, kigaragaza ko ubutaka butagatifu bwinjiza miliyoni 11 z’amadolari y’inyungu ku mwaka aturutse mu bucuruzi bw’itabi.

Gusa Burke yatangaje ko ‘iyi nyungu ntacyo ivuze mu gihe ishyira mu kaga ubuzima bw’abantu.’

Abakozi ba Vatican, abari mu zabukuru n’abandi bashobora kugera i Vatican bashobora kugura itabi nibura amakarito atanu ku kwezi.

Papa Francis yemeje ko mu 2018 izahagarika burundu no kugurisha itabi ku bakozi baho, ku buryo abarishaka bazajya barikura ahandi.

Papa Francis ufite igihaha kimwe ntabwo anywa itabi. Mu 2002 nabwo Papa Yohani Pawulo II, yahagaritse kunywera itabi mu nyubako.

Vatican ni umujyi ubarizwa mu Butaliyani, ariko kandi unafatwa nk’igihugu kigenga (City State) cyashinzwe mu mwaka wa 1929 nyuma y’amasezerano y’i Laterani(Lateran Treaties/Pacts), yasinywe hagati ya Minisitiri w’Intebe akaba n’Umuyobozi w’Ubutaliyani Benito Mussollini n’Umunyamabanga wihariye wa Papa Piyo XI witwaga Pietro Gasparri imbere y’umwami y’Umwami Victor Emmanuel III, tariki ya 11/2/1929 ariko atangira kubahirizwa tariki ya 7/6/1929.

Joseph NIZEYIMANA


      

Tanga igitekerezo

-->