Papa Francis ku rupfu rwa Georges Floyd: “Nta kujenjekera irondaruhu”

Yanditswe na NIZEYIMANA Claude Kuwa 4/06/2020, Saa 14:50:28 Yasuwe inshuro 121

Papa Francis yatangaje ko abantu badashobora gushyigikira ubuziranenge bw’ubuzima bwose bwa muntu mu gihe hakireberwa irondaruhu no guheza. Ibi abitangaje mu gihe hakomeje kuba imyigaragambyo muri Reta Zunze Ubumwe za Amerika yakurikiye urupfu rwa Georges Floyd.

Ibi Papa yabivuze mu ndamukanyo yageneye abemera bavuga ururimi rw’icyongereza by’umwihariko abaturage ba Reta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe imyigaragambyo ikomeje hirya no hino mu gihugu.
“Niboneye imyivumbagatanyo ibabaje kandi iteye ubwoba mu baturage mu gihugu cyanyu muri iyi minsi mike ishize, yakurikiye urupfu ruteye agahinda rwa Bwana George Floyd. Ntabwo twakwihanganira cyangwa ngo twirengagize iby’iri rondaruhu no guheza mu buryo ubwo ari bwo bwose kandi tuvuga ko turwanira ubutungane bwa buri wese mu buzima bwe.” Papa Francis

Kurwanya ihohoterwa
Papa yongeye gusubiramo ibyo Arikiyepiskopi José Gomez wa Los Angeles, Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika bo muri Reta Zunze Ubumwe za Amerika (USCCB), yavuze yamagana ihohoterwa rikorerwa bamwe mu bigaragambya.
“Na none, tugomba kumenya ko ihohoterwa ryabaye mu majoro make aheruka, risenya kandi rituma dusa n’abirwanya. Nta cyo umuntu yakura mu ihohoterwa kitari ugutakaza byinshi.”

Papa Francis yavuze ko yifatanyije na Kiliziya ndetse na Minneapolis kimwe na Reta Zunze Ubumwe za Amerika muri rusange gusengera roho ya George Floyd witahiye n’abandi baba barabuze ubuzima kubera icyaha cy’ivanguraruhu.”

Isengesho ry’ubwiyunge n’amahoro
Papa Fancis yasoje ijambo rye ahamagarira abantu gusenga.
“Reka dusenge mu rwego rwo guhoza miryango iri mu gahinda ndetse n’incuti, kandi reka dusabe ngo habeho ubwiyunge n’amahoro mu gihugu. Bikira Mariya Mubeyi wa Guadalupe n’uwa Amerika, usabire abo bose baharanira amahoro n’ubutabera kuri ubwo butaka ndetse no ku isi yose.”

Inkuru ya Vatican News yashyizwe mu Kinyarwanda na Claude NIZEYIMANA