Niba nta gikozwe bizasaba imyaka isaga 260 ngo ibihugu bikennye bitange uburezi bufite ireme-Banki y’isi

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline Kuwa 27/09/2017, Saa 08:10:10 Yasuwe inshuro 2075

Raporo ya Banki y’isi yasohotse kuri uyu wa kabiri tariki 26 Nzeri 2017, igaragaza ko ibihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere bikiri inyuma mu burezi.

Banki y’isi iburora ibi bihugu byiganjemo ibyo ku mugabane wa Aziya na Africa gushyiraho ingamba zihamye mu kuzamura uburezi butangwa mu mashuri.

Niba bikomeje gutya, ngo abana n’urubyiruko bari mu mashuri bazakomeza kubura amahirwe atangwa no kubona uburezi bufite ireme.

Iyi raporo ica akarongo ku burezi butangwa mu mashuri y’ibanze n’ayisumbuye, ikagaragaza ko ari ho uburezi bwazambijwe kandi ngo abana nibo bagirwaho ingaruka n’ubu burezi banki y’isi yise ubudashinga.

Mu bindi iyi banki igaragaza nk’impungenge ngo ni uko niba ababishinzwe batigishije bikwiye, uburezi buzakomeza kuhazaharira bigakomeza kongera ubukene bukabije muri bimwe muri ibi bihugu.

Mu bindi binengwa na banki y’isi, ngo ni umubare munini w’abana barangiza amashuri batazi gusoma no kwandika, ibikomeje gutera ibibazo mu muryango mugari aho kubikemura.

Nyamara ariko abategetsi mu bihugu bitandukanye batungwa agatoki kuba intandaro y’imyigire idahwitse mu mashuri, kuko ngo hari abana bacibwa intege n’ubukene, amakimbirane, kutumva ihame ry’uburinganire ndetse n’ubumuga butandukanye aho ngo hari imwe mu miryango yumva ko umwana ufite ubumuga adakwiye kwiga.

Jim Yong Kim umuyobozi wa Banki y’isi yatangaje ko ibi bibazo byose bibangamiye iterambere.

Ati” Iyi myigire idahwitse ni ikibazo mu mibereho ndetse iranaganisha ku ihungabana ry’ubukungu mu gihe kiri imbere.

Nyamara ariko uyu muyobozi ahamya ko igihe itanzwe neza, imyigire itanga icyizere cyo kubona umurimo, kwinjiza agafatika no kugira ubuzima bwiza buzira ubukene.

Naho ngo ku muryango mugari, imyigire izana udushya igakomeza inzego zitandukanye n’imibanire mu bantu kuko ngo byose bishingira ku myigire n’ubumenyi.

Jim Yong Kim ati” Kwiga gusa bidafite icyo bisiga ni amahirwe aba atakaye”.

Avuga kandi ko ngo bibabaje kandi ari n’akarengane kuko ngo abana batsindwa cyane mu myigire ari ba bandi bakeneye imyigire iteye imbere mu buzima kugirango babashe guhindura imibereho yabo y’ubuzima.

Ibihugu nka Kenya, Uganda na Tanzania biri mu byagarutsweho muri iyi raporo, aho ngo hari abana bagera mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza batazi gusoma neza.

Nubwo ari aba bakorewemo ubushakashatsi, byanashoboka ko iyi raporo igaragaza uko iki kibazo gihagaze mu Rwanda, kuko naho hakunzwe kuvugwa umubare w’abana barangiza amashuri yisumbuye batazi gusoma, ndetse ngo hari n’abatazi kwandika amazina yabo.

Si ugusoma no kwandika gusa abana bagaragazamo intege nke, kuko ngo no mu yandi masomo y’ibanze nk’imibare, hari bamwe mu banyeshuri bari inyuma.

Niba ngo hakomeje kujenjekerwa iki kibazo, Banki y’isi igaragaza ko gishobora kuzakemuka nyuma y’imyaka 263.

Iri raporo yerekana ko ngo abana bakomoka mu bihugu bikennye bari inyuma mu myigire no gufata ibyo bigishwa ku kigero cya 95% ugereranyije n’abo mu bihugu bikize.

Aka wa mugani ngo ushaka gukira indwara arayirata, Banki y’isi igira inama za leta, gushyiraho ingamba zihamye mu kwigisha, ikavuga ko ngo inzira imwe rukumbi ari ukumenya ukuri ku kibazo kiri mu burezi no kugikemura.

Benshi ngo mu banyeshuri bumva kujya ku ishuri gusa bihagije bakabikora nk’umuhango, nyamara bakibagirwa kuhavana ubumenyi.

Inama eshatu z’ingenzi.

Aha ngo kimwe cya kabiri cy’ibihugu bikennye ni cyo kibasha gushyiraho ingamba zo kwigisha mu mashuri abanza n’ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye. Cyakora ngo aha bake mu barimu nibo babasha gufasha abana mu rugendo rw’imyigire yabo.

Banki y’isi ikagira inama za guverinoma gushyiraho ingamba zigamije kuzamura abana basa n’aho bakiri inyuma mu myigire.

Banki y’isi ivuga ko za leta zikwiye kurandura burundu imirire mibi, kuzamura imyumvire aho umwana ngo agomba gutangira ishuri ku gihe.

Mu bindi bigarukwaho, harimo kuzamura abarimu bafite ubumenyi no kuzamura imibereho ya mwarimu.

Gushyiraho ingamba zihamye mu ikoranabuhanga zifasha umwarimu gutanga amasomo ari ku kigero cy’uwo yigisha.

Guhana amakuru, gushyiraho gahunda zihamye zigamije gushishikariza abaturage kugira uruhare mu burezi, kubigira ibyabo ndetse no kurema ubushake bwa politiki mu kunoza uburezi.

Aha kandi guverinoma zigirwa inama zo gukorana n’abafatanyabikorwa, abikorera bikava mu mishinga bikajya mu ngiro.

Ni intambwe Banki y’isi ivuga ko ibihugu biri mu nzira y’amajyambere ngo bikiri inyuma yayo nk’ukwezi ugereranyije n’aho byakagombye kuba biri.

Ikibazo ngo nuko nta bashora imari mu burezi nyamara ngo ari ho hakenewe imbaraga zidasanzwe.

Banki y’isi ivuga ko ari ikibazo kirebwa na buri wese harimo inzego za leta, itangazamakuru, abikorera, abarimu, ababyeyi n’abanyeshuri ubwabo.

Iyi raporo isohotse nyuma y’amasaha make Guverinoma y’u Rwanda itangaje gahunda zayo mu gihe cy’imyaka irindwi aho uburezi nabwo butasizwe inyuma.

Bime mu byo leta y’u Rwanda ishyize imbere mu burezi harimo kwita ku Ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’amashuri, kuzamura imibereho myiza ya mwarimu, kuvugurura no kongera ibyumba by’amashuri ndetse no kubigezamo ibikorwa remezo bya ngombwa.

umubare mu mashuri y’imyuga uziyongera ugere kuri 60% by’abarangiza icyiciro rusange, uvuye kuri 47% bari bagezweho ubu.

Abana bafite impano zihariye mu masomo ya y’ubumenyi n’ikoranabuhanga bazarushaho gufashwa.

Pauline Mukwarurangwa