Ni iki kihishe inyuma yo kuba Perezida wa FERWAFA yaranze gushyikiriza Rayon Sports igikombe?

Yanditswe na Kuwa 10/07/2017, Saa 10:12:01 Yasuwe inshuro 407

Benshi mu bakunzi ba Ruhago yo mu rw’imisozi igihumbi baribaza aho umupira w’amaguru mu Rwanda werekeza nyuma y’aho Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent De Gaulle yanze kujya kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ngo abe yashyikiriza ikipe ya Rayon Sports igikombe kiruta ikindi mu gihugu nyamara yaragaragaye mu mu hango wo gutanga ibindi bikombe byose byatanzwe muri uyu mwaka.Kuri iki hiyongeraho impinduka zirangwa muri ruhago yo mu Rwanda kenshi zishingiye kukudakurikiza amategeko agenga umupira w’amaguru mu Rwanda n’aho ariho hose ku isi benshi bagahamya ko ari nacyo kirimo gushyira u Rwanda mu myanya y’inyuma ku rutonde ngarukakwezi rukorwa na FIFA.

Ibi uyu muyobozi wa FERWAFA yakoze byafashwe nk’agashya kagiye kwiyongera ku tundi dushya twinshi twaranze manda ya Nzamwita Vincent De Gaulle nk’umuyobozi wa FERWAFA, wakunze kugaragara mu bibazo n’ikipe ya Rayon Sports ikunzwe n’abantu benshi hano mu Rwanda.

Nzamwita Vincent De Gaulle uyobora FERWAFA yahoze ari umunyamabanga mukuru wa APR FC, kuva yagera muri FERWAFA ku itike y’Intare FC yakomeje kugenda agirana ibibazo n’ikipe ya Rayon Sports n’ubwo byaje kugera aho bigahosha, bikaba byongeye gushyuha cyane, aho iyi kipe yiyunze ku makipe ashaka impinduka muri FERWAFA.

Mu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, De Gaulle Nzamwita n’inkoramutima ze ziri guhirimbana zishaka uko yakongera kuyobora FERWAFa bari bagiye guteranira i Nyamata kuri Golden Tulip Hotel aho bakoreye inama igamije kunoza imigabo n’imigambi azerekana yiyamamaza, no kurebera hamwe uko bazahangana n’abamurwanya nkuko tubikesha Ruhagoyacu.

Mbere y’uko bahaguruka kuri FERWAFA ku wa gatanu,Umwe mu bari muri iyi nama yavuze ko yumva Perezida azakora ibishoboka akaza kuri stade, ariko byarangiye igikombe cya shampiyona kidatanzwe na Perezida wa FERWAFA, abazi ib’umupira wa hano mu Rwanda, bavuga ko ari u bwa mbere bibayeho mu myaka irenga 20.

Kuki ikipe y’ubururu n’umweru(Rayon Sport) yahawe gikombe impitagihe?

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko umukino Kiyovu Sports izakiramo Rayon Sports aribwo hari gutangwa igikombe cya shampiyona bavuga ko nubwo nta mategeko abigena bagendeye ku “uko byakagenze”.

Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona ubwo yakinaga umukino w’ikirarane bakina na Mukura VS kuri stade ya Kigali mu gihe hari hasigaye imikino ine ya shampiyona.

Rayon Sports yari yandikiye FERWAFA isaba ko bashyikirizwa igikombe cya shampiyonakuri stade amahoro ubwo bagombag gukina umukino wa nyuma wa shampiyona, na APR FC.

FERWAFA yaje kumenyesha Rayon Sports ko igikombe cya shampiyona bazagihabwa ku mukino wa Kiyovu Sports basuye kuri stade ya Kigali.

Ruboneza Prosper, Umuvugizi wa FERWAFA yasobanuriye Izuba Rirashe ko basanze nta tegeko ribaho mu Rwanda rigena gutanga igikombe ikipe yagitwaye kare avuga ko bagendeye ku “Uko byakagenze” ari byo jurisprudence.

 

Yagize ati “ Twasubiye mu mateka dusanga ntabyigeze bibaho mu Rwanda ari yo mpamvu twemeje ko cyazatangwa ku munsi usoza shampiyona.”

 

Nyamara ariko mu 2015, APR FC yahawe igikombe cya shampiyona hakibura umukino, yanganyije na Isonga kuri stade Amahoro ibitego 2-2 mu gihe yari ifite umukino wa nyuma i Rwamagana batsinzwemo na Sunrise ibitego 3-0.

 

Yagize ati “ Twasanze aho byabaye ni uko ari wo munsi igikombe cya shampiyona bagitwariyeho, bivuze ko Rayon Sports nayo yashoboraga kugitwara ku mukino wa Mukura VS ariko ntibagihawe.”

 

Aha APR FC yagiye gukina n’Isonga ifite amanota 51, AS Kigali iyikurikiye ifite 46, isabwa inota ngo yizere igikombe. AS Kigali yatsinze Kiyovu Sports 3-1 naho APR FC itsindwa na Sunrise ibitego 3-0.

 

Nubwo uyu muvugizi yabisobanuye uko mu 2016, APR FC yatwaye igikombe habura iminsi ibiri itsinze Musanze ibitego 2-0 gusa hategerejwe umunsi wa nyuma bakinnye na AS Kigali baba aribwo bayiha icyo gikombe batsinzwe ibitego 2-1.

 

Nta mpamvu, FERWAFA yasobanuye yatuma Rayon Sports idahabwa igikombe ku mukino bazakira wa nyuma wa shampiyona mu gihe ubuyobozi bwayo bwavugaga ko batari kucyakira cyangwa ntibagaragare kuri uwo mukino.

 

Gakwaya Olivier, Umunyamabanga wa Rayon Sports yavuze ko igikombe n’ubundi bagitwaye kandi ibirori byo kucyishimira batagikorera ahandi hatari imbere y’abafana bayo.

Ahandi hakinirwa ruhago kuri iyi si bigenda bite?

Mu mashampiyona menshi nk’i Burayi, iyo ikipe itwaye igikombe cya shampiyona kare igihabwa ku mukino wa nyuma bazakira.

Nko muri Espagne, Real Madrid yatwaye igikombe ku munsi wa nyuma ku kibuga cya Malaga ntiyahabwa igikombe kuko yari hanze.

Mu gihe iyo makipe anganya amanota kugera ku munsi wa nyuma, hakorwa ibikombe bibiri icyanyacyo kikajyanwa ku ikipe ihabwa amahirwe (yari iya mbere mbere y’umukino wa nyuma) naho icy’icyiganano (replica) kikajyanwa ku ikipe ya kabiri, ibi byabaye mu 2012 kwa Manchester City na Manchester United.

Gutanga igikombe aho ariho hose ku Isi umuyobozi adahari bifatwa nk’agashya

Ahandi hose ku isi uhereye ku marushanwa akomeye, ntaho wasanga igikombe cy’isi cyatangwa Perezida wa FIFA adahari, CAN mu myaka imaze ntiratangwa umuyobozi wa CAF adahari, na shampiyona y’u Rwanda ikaba itari yarigeze itangwa uyobora FERWAFA adahari, kugeza kuri uyu wa gatandatu, ubwo i Nyamirambo igikombe cyatanzwe, umuyobozi wa FERWAFA ari i Nyamata mu nama, yo gushaka amajwi.

Umuyobozi wa FERWAFA akaba yari yagaragaye mu mihango 2 yabanje, harimo guha igikombe ikipe ya Miroplast ubwo yazamukaga mu cyiciro cya mbere na APR FC ubwo yegukanaga igikombe cy’amahoro kuri uyu wa kabiri.

Miliyoni 25 z'amafaranga y'u Rwanda niyo ahabwa ikipe yegukanye shampiyonaMiliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda niyo ahabwa ikipe yegukanye shampiyona

JPEG - 267.3 kb
Miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda niyo ahabwa ikipe yegukanye shampiyona
JPEG - 271.6 kb
Aba bakobwa nibo bazanye igikombe n’imidali
JPEG - 322.4 kb
Abayobozi ba AZAM na Rayon Sports bategereje gutanga ibihembo
JPEG - 330 kb
Kuri Podium ntihagaragayeho umuyobozi wa FERWAFA na Minisitiri wa Siporo nk’uko byagenze mu gikombe cy’Amahoro
JPEG - 274.5 kb
AZAM FC yashimiwe kuba yaritabiriye ubutumire

JPEG - 372.1 kb
Abakinnyi ba AZAM FC bakoze imirongo 2 baha icyubahiro ikipe ya Rayon Sports
JPEG - 335.3 kb
Miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda, umuyobozi wa AZAM FC yafashijwe na Vedaste Kayiranga kuzigeza ku muyobozi wa Rayon Sport
Photos:Ruhagoyacu
Ubwanditsi@rwandadailynews.com

      

Tanga igitekerezo

-->