Mu Burusiya: Abagera kuri 56 bahitanywe n’inkongi yibasiye santere y’ubucuruzi

Yanditswe na NIZEYIMANA Claude Kuwa 26/03/2018, Saa 12:00:54 Yasuwe inshuro 57

Abantu 56 barimo abana 9 bahiye barakongoka nyuma y’aho inkongi y’umuriro yibasiye, kuri iki cyumweru, agace k’ubucuruzi k’I Kemerovo, umujyi w’ubucuruzi muri Siberiya y’uburengerazuba. Abandi bantu barimo abana ngo baburiwe irengero.

L’express.fr dukesha iyi nkuru imaze gutangaza ko ubu hagikomeje ibikorwa by’ubutabazi no gutunganya ahari amazu yangiritse.

Iby’urupfu rw’abagera kuri 56 byemejwe n’umuvugizi wa komite y’ikusanyamakuru, Svetlana Petrenko, mu itangazo yashyize ahagaragara.

Icyegeranyo cyaherukaga, cyavugaga ko abitabye Imana bari 37, mu gihe ababuriwe irengero bari 69 harimo abana 40.


      

Tanga igitekerezo

-->