Miss Africa 2017 : Umunya-Guinea ni we wegukanye ikamba

Yanditswe na Kuwa 8/09/2017, Saa 14:32:50 Yasuwe inshuro 330

Asmaou Diallo nyampinga wahagarariye igihugu cya Guinea mu marushanwa ya Miss Africa Continent 2017 niwe wabashije kwegukana iri kamba ahigitse abandi bakobwa bagenzi baturutse mu bindi bihugu bitandukanye.

 

Iri rushanwa ryari riteganyijwe kuzabera mu Rwanda bikaza guhinduka nyuma bitunguranye ryaje kwimurirwa mu gihugu cy’ Afurika y’ Epfo. Miss Mutesi Jolly w’ u Rwanda wagombaga kuruhagararira ntago yabashije kwitabira iri rushanwa nkuko byatangajwe nabari babifite mu nshingano bitwaza ko batigeze batumirwa.

 

Nyampinga w’ u Rwanda witabiriye iri rushnwa ni Miss Kundwa Doriane aho atabashije kugira amahirwe yo kuryegukana hari mu mwaka wa 2016.

 

Iri rushanwa ryabaye kuwa Gatandatu tariki 2 Nzeri 2017 ribera muri Afurika y’Epfo aho abakobwa bose bahatanaga bahuriye muri Hotel ya Orion ryegukanwa na Asmaou Diallo ukomoka mu gihugu cya Guinea.

 

Asmaou Diallo wegukanye iri kamba ubusanzwe ni nawe Nyampinga wa Guinea wa 2017, igisonga cya kabiri cyabaye uwitwa Wokie Dolo ukomoka mu gihugu cya Liberia.


      

Tanga igitekerezo

-->