Miss Africa 2017 : Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo hamenyekane uzambara ikamba

Yanditswe na Kuwa 24/08/2017, Saa 14:23:49 Yasuwe inshuro 354

Nyuma y’uko u Rwanda rwambuwe gutegura irushanwa ry’uyu mwaka rizwi nka "Miss Africa Continent" ku mpamvu ababishinzwe bavugaga ko basanze nta ngufu rwabihaye,byatumye rutanahagararirwa ryahise rihabwa igihugu cya Afurika y’epfo cyari cyanaryakiye umwaka ushize.

Kuri ubu "Miss Africa Continent" yitabirwe na ba Nyampinga 22 baturutse mu bihugu by’Afurika, muri bo harimo nka Cissy wo muri Uganda,Linda wa Kenya,Ange wo mu Burundi,Sarah wa Botswana,Lilian wa Tanzaniya n’abandi.

Ibirori byokumenya uzegukana irikamba bikazaba kuwa 2 nzeri 2017 Johanesbourg muri Afurika y’epfo aho ubu gutora abari guhatana birimbanije.

Uzegukana iri kamba azaba asimbuye Rebecca Asamoah wo mu gihugu cya GHANA waritsindiye umwaka ushize.

Umwaka ushize, aya marushanwa yabaye kuwa 30 Mata 2016, abera ahitwa The Lyric Theatre, Gold Reef City Casino, mu mujyi wa Johannesburg. U Rwanda rwari rwayahagarariwemo na Miss Kundwa Doriane.

Miss Africa ni amarushanwa ngarukamwaka abera muri Afurika y’Epfo.

Bamwe muri ba nyampinga baserukiye ibihugu byabo batangiye kujya muri aya marushanwa guhera tariki 20 Mata 2016.

Uwambitswe ikamba rya Miss Africa agirwa umuvugizi wa Afurika akerekana ubwiza bw’uyu mugabane. Uwambitswe iri kamba anagira uruhare runini mu kuyivuganira mu kurwanya ubukene, icyorezo cya SIDA, Ebola mu bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye.

Anaharanira kurwanya ivangura rya Xenophobia, rikunze gukorerwa abimukira mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika harimo nka Afurika y’Epfo na Zambiya.

Aya marushanwa ategurwa na ProAct Communications, bavuga ko biteguye kuyifashisha mu kurushaho guha umugore ijambo no kunga umugabane wa Afurika.

Mu 2015, ubwo Lionel Neo Mashishi, watangije aya marushanwa yayasobanuraga, yavuze ko aya marushanwa ahuza ba Nyampinga bo ku mugabane wa Afurika azajya aba, kandi akaba ngarukamwaka, bityo akazagaragaza uburanga n’umuco byihariye bya Afurika

 Emmy Twahirwa

 


      

Tanga igitekerezo

-->