Misiri:Menya amateka ya Dalida ,wambitswe ikamba rya Nyampinga akinjira mu buhanzi

Yanditswe na Kuwa 12/09/2017, Saa 14:57:48 Yasuwe inshuro 1289

Dalida yavutse kuwa 17 mutarama 1933 avukira i Cairo, mu Misiri, yiswe n’ababyeyi Yolanda Crisina Gigliotti akaba umukobwa umwe mu bana batatu bivuze ko babiri ari basaza be ; Arlando Na Brano.

Papa We Ni PIETRO Na Mama we GIUSEPPINA bombi bavuka mu Butariyani,ariko bageze mu Misiri bahunga.

Gusa ntibyababujije kwandika amateka nk’umuryango uvuga rikijyana babikesha umukobwa wabo Yolanda cyangwa Dalida.

Ku myaka ye 19 ubwo hari mu mwaka wa 1954 yatorewe kwambara ikamba ry’umukobwa uhiga abandi uburanga mu Misiri byanamufunguriye amarembo yo gutangira muzika kuburyo bwimbitse.

N’ubusanzwe uretse mama umubyara wakundaga kwita ku muryango we,Dalida na basaza be kimwe na se umubyara, ubuhanzi byari akazi kabo ka buri munsi n’ubwo batamenyekanye nka we.

Muri uyu mwaka Yolanda yambayemo ikamba ni nabwo yahinduye izina ku mugaragaro atangira kwitwa DALIDA.

DALIDA afite umwihariko utarakorwa n’undi wese ku isi kuko yahanze indirimbo zisaga 2000 zanamuhesheje ibihembo bitandukanye gusa ntazibagirwa ikiruta ibindi yatwaye cyitwa GOLD DISC nyuma yo kugurisha amakopi y’indirimbo asaga miriyoni 140.

Dalida ntiyakundaga kubaho mu mwijima gusa muw’ 1981 yariyahuye na magingo aya nta we uramenya icyamuteye kwiyahura.

 Emmy Twahirwa


      

Tanga igitekerezo

-->