Mexique:Mu mwaka ushize hafi ibihumbi 25 bishwe bazira gucuruza ibiyobyabwenge

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 22/01/2018, Saa 19:04:21 Yasuwe inshuro 218

Ikinyamakuru MSN kiratangaza ko mu mwaka ushize wa 2017 ari wo mwaka mubi mu binyejana bibiri bishize dore ko Mexique ivuga ko abasaga gato ibihumbi 25000 bishwe mu mishyamirano hagati y’abacunga umutekano n’abacuruza ibiyobyabwenge.

Ubunyamabanga bushinzwe umutekano bw’imbere muri iki gihugu butangaza ko mu kwezi kwa 11 hishwe abasaga 2.219 bituma muri uyu mwaka imibare izamuka igera kuri 25.339.

Aba bose bishwe bagiye bapfira muri tumwe mu duce tuzwiho ba ruharwa bacuruza ibiyobyabwenge abenshi biganje mu gace gaherereye mu majyepfo y’iki gihugu ka Guerrero ndetse na Veracruz mu burasirazuba.

Kuva mu mwaka wa 2006 abasaga 200.000 bamaze guhitanwa na bene ubu bwicanyi, aha abayobozi ba Mexique bagiye bakora ibikorwa byo kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge ari naho hagiye hapfira benshi muri aba.

Impuguke zivuga ko kuba haragiye hafatwa bimwe mu bikomerezwa bizwi muri ubu bucuruzi byatumye bamwe babicuruza nk’abiyahura bagenda bicwa babizira dore ko hari naho byakorwaga bigasa no gucuruza ibiremwamuntu.

AKIMANA Jean de Dieu


      

Tanga igitekerezo

-->