Mexique: Umutingito udasanzwe wahitanye abagera kuri 250 biganjemo abana

Yanditswe na MAGERA Gildas Kuwa 20/09/2017, Saa 16:26:24 Yasuwe inshuro 606

Imibare y’ibarura ryashyizwe na Minisiteri y’umutekano mu gihugu muri Mexique ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri yagaragaje ko abantu bagera kuri 248 aribo bahitanywe n’umutingito ukomeye wari ku gipimo cya 7.1 mu bipimo bipima umutingito bya Magnitude.

Inkuru dukesha Euro-news itangaza ko iyi mibare y’abaguye muri iki kiza cy’umutingito ngo hari higanjemo abana b’abanyeshuri bo mu mashuri abanza bari bagiye kwiga bagwirwa n’amashuri.

Uyu mutingito ariko mu majyepfo ya Mexique cyane ko wari wazamuye ubukana kuko wari ku gipimo cya 8.2 ngo wakoze ibara akaba ari nabyo byakomeje kuzamura umubare w’abahitanywe n’umutingito.

Chaine ya Televiziyo France24 yo yatangaje ko imibare ifite abantu bagera kuri 250 aribo bahitanywe n’umutingito abandi babarirwa muri 30 baburiwe irengero aho bari mu bikuta by’amashuri yabagwiriye.

Leta 4 ziri muri Mexique zashegeshwe n’uyu mutingito kuko abazu agera ku 100 yangiritse, imiyoboro ya gaz nayo yangiritse ndetse hakaba hari n’ubwoba ko iyi miyoboro ishobora guturika igahitana abandi bantu.

Ubu hakaba hakomeje gushakishwa uburyo bakomeza guhangana n’ingaruka zikomoka ku mutingito, ari nako bakomeje kwita ku barokotse uyu mutingito.

Kugeza ubu ibitaro byakoze ibishoboka ngo bahungishe abarwayi ndetse n’abakozi barahungishwa, ubu kandi ibigo bikomeye, Kaminuza byasubitse ibikorwa bya buri munsi ngo barebe aho ibintu bigana kuko hari impungenge ko bashobora kongera gutungurwa n’undi mutingito.

Perezida wa Mexique Enrique Pena Nieto kuri uyu wa gatatu mu gitondo yasuye agace gaherereyemo amashuri abanza yibasiwe bikomeye n’umutingito ndetse akagwamo umubare munini w’abanyeshuri.

Ni inkuru dukesha Euro-news

Gildas Magera