Meddy ugiye kuza gutaramira Abanywarwanda, abahishiye izindi ndirimbo nshya

Yanditswe na Kuwa 21/08/2017, Saa 12:20:06 Yasuwe inshuro 363

Ngabo Medard Jobert (Meddy)umaze imyaka isaga itandatu muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika aratangaza ko bidashidikanywaho guhera kuwa 02 Nzeri 2017 azatangira gutaramira abanyarwanda mu bice bitandukanye by’igihugu aho ku kubitiro azahera mu gitaramo ngaruka mwaka kizwi nka Mutzig Beer Fest gitegurwa na Blarirwa kizaba kuwa 02 Nzeri 2017 kikabera I Nyamata mu Bugesera.

Mu kiganiro kuri Telephone Meddy yagiranye n’umunyamakuru wa rwandadailynews.com yagize ati:”Nibyo koko amakuru n’ukuri, nzaza gutaramira Inkoramutima (izina yita abafana be)ndetse n’abanyarwanda muri rusange aho nzajya mu bice bitandukanye by’igihugu ku buryo urukumbuzi ruzashira, ndizera ko indirimbo yanjye slowly yakiriwe neza kandi mfite n’izindi nshyashya nzaririmba bwa mbere ngeze mu Rwanda mu kwezi kugiye kuza kwa Nzeri.”

Meddy aje mu Rwanda asanga the Ben nawe uhamaze iminsi mike aho yaje muri gahunda zitandukanye zirimo n’igitaramo cya Gala Dinner kizaba kuwa 26 Kanama 2017 muri Kigali Convention Center bikaba binateganyijwe ko bimwe mu bitaramo bazajya babihuriramo na Meddy nk’igiteganyijwe mu kwezi ku Ukwakira 2017.

Meddy n’umwe mu bahanzi nyarwanda bagize abafana benshi mbere y’uko ajya muri America bakiyongeraho n’abandi nyuma y’imyaka itandatu amazeyo abikesheje zimwe mu ndirimbo yagiye akora nka Ntawamusimbura kuri ubu afata nk’imwe mu ndirimbo zamuzaniye inyungu nyinshi mu muziki dore ko kugeza maginga aya imaze kurebwa n’abarenga miliyoni kuri youtube.

Meddy yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2010, icyo gihe yari ku isonga mu bahanzi bari bakunzwe muri icyo gihe ndetse kugeza ubu ari imbere mu bafite igikundiro ku bw’indirimbo yakoze zirimo ‘Nasara’, ‘Sibyo’, ‘Nka Paradizo’ n’izindi.

Yaherukaga gusohora indirimbo muri Nyakanga 2016 ubwo yasohoraga iyitwa ‘Ntawamusimbura’ iri mu zimaze iminsi zikunzwe mu Rwanda. Ubu yasohoye inshyashya yise ‘Slowly’ ikubiyemo amagambo y’urukundo ikoze mu njyana ituje.

Igitaramo Meddy yatumiwemo kizabera mu Karere ka Bugesera ku itariki ya 2 Nzeri mu gihe icy’umwaka ushize cyabereye i Rugende kuwa 27 Kanama 2016, icyo gihe hatumiwe Wizkid wo muri Nigeria n’itsinda rya Liquideep ryo muri Afurika y’Epfo.

The pax Masunzu


      

Tanga igitekerezo

-->