Masoudi Djuma-Ntabwo twashingira ku muntu umwe, nanjye narakinnye ndagenda

Yanditswe na Kuwa 5/07/2017, Saa 11:29:44 Yasuwe inshuro 953

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports; Masudi Djuma avuga ko nta mukinnyi ushobora kuguma muri iyi kipe ku buryo yashingirwaho, ko ahubwo igihe agiye, asimburwa n’abandi bashobora gukora ibyiza kumurusha, aho agereranya iyi kipe nk’aho abakinnyi bakurira (pépinière).

Agaruka ku bakinnyi bashobora kuva mu ikipe ya Rayon Sports, n’abamaze kuyivamo barimo; Nshuti Savio wasinyiye As Kigali, Nsengiyumva Moustapha werekeza muri Police FC n’abandi bashobora kugenda, Masudi yagize ati:

"Narababwiye ariko, Rayon Sports imeze nka transit, umuntu araza agakora ibintu byiza akagenda, ntumubuze. Yarabikoreye, mureke agende, ushake abandi. Rayon Sports ni nka pépinière. Ntabwo twashingira ku muntu umwe, nanjye narakinnye, naragiye, abandi baraje, barakinnye, ibikombe barabitwaye, ni uko bimeze. Nibagende nshake abandi."

Masudi asanga Rayon Sports imeze nka pepiniere (ikuza abakinnyi nyuma bakagenda)

Masudi asanga Rayon Sports imeze nka pepiniere (ikuza abakinnyi nyuma bakagenda)

Abajijwe niba hari imyanya abona azongeramo abakinnyi mu rwego rwo gukomeza ikipe ya Rayon Sports izanahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF champions League mu mwaka utaha wa 2018, Masudi Djuma yavuze ko bizaterwa n’abazaba bamaze kugenda.

" Birumvikana, uyu mwaka twari muri Confederation Cup, uyu mwaka dufashe igikombe tugiye muri Champions League urumva ko tugomba abakinnyi bafite experience kuruta ya yindi bafite. Niba hagiye uwo hagati, tuzamusimbuza uwo hagati, nihagenda umunyezamu, tuzazana umunyezamu, poste par poste."

Rayon Sports ikaba iri kwitegura guhabwa igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka yegukanye, aho izagihabwa ku mukino wa gicuti uzayihuza na Azam FC yo muri Tanzania, hano mu Rwanda, tariki ya 8 Nyakanga.

Source:Ruhagoyacu


      

Tanga igitekerezo

-->