Malesiya: Umwana w’imyaka 16 yiyahuye amaze kubibaza abamukurikira kuri instagram bakabimuhitiramo

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 15/05/2019, Saa 18:27:57 Yasuwe inshuro 437

Umwana w’imyaka 16 mu gihugu cya Malesiya yiyahuye nyuma yo kubaza abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram niba akwiye gupfa cyangwa se kubaho nuko 63 ku ijana bamuhitiramo gupfa uyu mwana ukiri muto nawe ahita yiyahura.

Mu magambo yasangije abakunzi be kuri Instagram agira ati” Ni ingenzi cyane mumpfashe guhitamo gufa cyangwa kubaho?’’ akaba yabyanditse akoresheje inyuguti zitangira aya magambo arizo ( L=Live/ D=Die).

Nyuma yo kumara kwandika ayo magambo abaza niba yapfa cyangwa akabaho abantu benshi batangiye kugenda bamusubiza bamwe bamuhitiramo gupfa abandi kubaho gusa mirongo itandatu n’icyenda ku ijana (69%) bamuhitiyemo gupfa nibwo nawe yahise yiyahura mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo abafana be bamubwiye.
Ibi byakomeje guteza urujijo hagati y’abayobozi bo mu mujyi wa Kuching uri mu burasirazuba bwa leta ya Salawak aho bibazaga niba koko iyo benshi batamuhitiramo gupfa Atari kubikora koko.

Umunyamategeko Ramkarpal Singh yagize ati” Ndasaba ubuyobozi gukora iperereza ku konti z’inkuta nkoranyambaga uyu mukobwa yakoreshaga hakarebwa mu byukuri icyatumye yiyahura kugira ngo byirindwe bitazongera. Ese iyo abamubwira kubaho baba bari benshi ntabwo yari kwiyahura?’’

Minisitiri w’urubyiruko na siporo muri iki gihugu we yagaragaje ko afite impungenge ku mitekerereze n’imyitwarire y’urubyiruko muri iki gihugu.
Ching Yee Wong ushinzwe itumanaho kuri Instagram nawe yihanganishije umuryango wa nyakwigendera aboneraho no kugaragaza ko bari gukora ibishoboka mu kurinda abakoresha uru rubuga.

Yagize ati” Twihanganishije umuryango w’uyu mwana wiyahuye, tugomba gukora ku buryo abakoresha Instagram baba barinzwe, nk’abafatanyabikorwa, turasaba buri wese ko yatanga amakuru mu gihe abonye ikintu gishobora gushyira ubuzima bw’umuntu mu kaga kuri instagram’’.

Uru rubuga ntirwemerera abarukoresha gushyiraho amafoto ashobora gutuma umuntu yiyahura cyangwa undi yiyahura.