London:Igisasu gipima ibiro 500 cyabujije indege kuguruka

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 12/02/2018, Saa 15:31:15 Yasuwe inshuro 1020

Ku cyumweru saa kumi n’imwe, nibwo igisasu cyagaragaye mu burasirazuba bw’umujyi wa London ahitiriwe Umwami George wa V dock hafi y’ikibuga cy’indege byatumye ingendo zo mu kirere niza gari ya moshi zari ziteganyijwe ku wa mbere zisubikwa.

Iki gisasu basanze gipima ibiro Magana atanu kikaba ari icyo mu ntambara ya kabiri y’Isi kandi kikaba kitari cyaturika. Nkuko Robert Sinclair,Umuyobozi w’iki kibuga cy’indege yabitangaje,ingendo zose zo mukirere zagombaga gukorerwa kuri kino kibuga zose zasubitswe kuri uyu wa mbere bizatuma ingendo zisohoka zigeze mu 120 zisubikwa n’izindi zinjira.

Sinclair yakomeje atangaza ko abagenzi bagomba guhamagara sosiyete zagombaga kubatwara bakamenyeshwa igihe bazakorera ingendo, anabizeza ko bari gukorana na Polisi kugira ngo iki kibazo gikemuke vuba.

Abaturage batuye muri ako gace bakaba bagiye gushaka aho baba bacumbitse gusa hakaba hari nabakiri mu mazu yabo, Abakoresha imihanda yo muri ako gace basabwe gukoresha iyindi mihanda yo mu nkengero yako.

Polisi yo muri uyu mujyi yatangaje ko bazatangira kugikuramo igihe hazaba hamaze kuba umutekano uhagije ndetse bateganya kongera ubuso buriho kino gisasu no kwimura imitungo y’Abaturage iri muri kano gace. Iki gikorwa kikaba giteganijwe ku wa kabiri.
BBC


      

Tanga igitekerezo

-->