Lionel Messi na se umubyara bashobora gufungwa amezi 12

Yanditswe na Kuwa 25/05/2017, Saa 09:19:42 Yasuwe inshuro 198

Lionel Messi nyuma yo kujuririra urukiko rw’ikirenga muri Espagne, aho yashinjwaga kunyereza imisoro isaga miliyoni 4 z’amayero, urukiko rw’ikirenga rwo muri Esipanye rwateye utwatsi ubujurire bwe rushimangira igifungo cy’amezi 21 ari muri gereza.

Umunya Argentina Lionel Messi akaba n’umukinnyi rurangiranwa ukina mu busatirizi bw’ikipe ya Barcelone, arashinjwa kunyereza imisoro isaga miliyoni enye, bivugwa ko yaba yaranyereje mu mwaka wa 2007 ndetse na 2009.

Lionel Messi iperereza rikaba ryaragaraje ko yakoranye n’amasosiyete yo mu Bwongereza, mu Busuwisi, ndetse no mu gihugu cya Uruguay ngo banyereze imisoro itangwa ku burenganzira bwo gutambutsa amashusho.

Icyakoze Lionel Messi mu iburanisha ryabaye umwaka ushize mu zindi ngereko z’inkiko yasobonuye ko we icyari kimuraje ishinga ari uko akina ndetse no gukomeza guteza imbere urwego rw’imikinire ye, ibyo bindi by’imisoro ntiyagombaga kubyivangamo.

Biteganyijwe ko na se umubyara iki gihano bagomba kugifatanya kuko nawe habayemo ubufatanyacyaha, ariko ku ruhande rwabo bakaba bavuga ko nta bushishozi bwakoreshejwe mu kwiga dosiye, kandi ko hari n’uburyo bwakoreshwa bagahabwa igihano kiri hasi y’imyaka ibiri y’igifungo.

Lionel Messi na Se umubyara bitaganyijwe ko bagomba gufungwa amezi 21 bari mu gihome ndetse bishyure n’ihazabu y’amayero miliyoni 3,7.

Abakurikiranira hafi Lionel Messi, bavuga ko ibi bibazo amazemo iminsi bizagira ingaruka zikomeye mu rwego rw’imikinire ye, kandi ko bishobora no gushyira iherezo ku mikinire ye mu gihe yaba afashe ibyemezo bitunguranye.

Ni inkuru dukesha Euro-news


      

Tanga igitekerezo

-->