Kuvugira kuri telefoni ku mwanya wa 1 mu bitera impanuka zo mu muhanda

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 18/10/2017, Saa 06:47:56 Yasuwe inshuro 810

Isi yose ikomeje guhangana n’ingaruka zituruka ku mpanuka zo mu muhanda, kenshi zitera impfu zigakomeretsa n’imbaga y’abantu.

Guverinoma zitandukanye zikomeza gukangurira abashoferi kwitwararika, binyuze mu butumwa zitanga ku munsi wo kwita ku mutekano wo mu muhanda, umunsi usanzwe wizihizwa tariki ya 13 Ukwakira buri mwaka.

Abantu bakabakaba miriyoni n’igice (1.500.000) buri mwaka bapfa baguye mu mpanuka zo mu muhanda.

Ni ukuvuga ngo abantu ibihumbi 3,287 buri munsi bitaba Imana, nk’uko imibare ibigaragaza.

Kuri aba bitaba Imana bazize impanuka, hiyongeraho ababarirwa hagati ya miriyoni 20 na 50 bakomereka abandi bikabaviramo no kumugara.

Imibare igaragaza ko muri izi mpanuka izirenga icyakabiri, zituruka ku bashoferi bakiri bato, bari hagati y’imyaka 15 na 44.

Impanukazo mu muhanda ziza ku mwanya wa Cyenda mu bihitana abantu benshi mu Isi, kuko zihariye ijanisha rya 2.2% mu gutera impfu mu Isi nzima.

Izi mpanuka ni nazo ziri ku isonga mu guhitana urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 29.

Buri mwaka hafi abantu ibihumbi 400 bari munsi y’imyaka 25 bitaba Imana bazize impanuka zo mu muhanda, ni ukuvuga ngo impuzandengo y’abantu 1000 nibo bapfa ku munsi mu Isi nzima.

Hejuru ya 90% by’izimpanuka, zibera mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, kandi bibamo imodoka zitagera no kuri kimwe cya kabiri mu ziba mu Isi yose.

Hari ibihugu usanga byihariye imibare myinshi y’impfu ziterwa n’impanuka zo mu muhanda, ariko muri byo hari Ibiza ku isonga.

Namibia iza ku mwanya wa mbere, kuko buri mwaka ku bantu igihumbi hapfa 45. Bituruka ku kuba imihanda yo muri iki gihugu iri mu misozi ihanamye, rimwe na rimwe ugasanga abashoferi batayimenyereye.

Igihugucya Thailand kigwa mu ntege Namibia kuko ku bantu igihumbi 44 bitaba Imana kumwaka. Iki gihugu mu mijyi yacyo usanga ari akajagari k’imodoka, ndetse imihanda myinshi ntigira ibyapa bifasha abashoferi, kandi usanga imyinshi muri yo yarashaje ntisanwe.

Iran iza ku mwanya wa gatatu, kuko ku bantu igihumbi 38 nibo bapfa ku mwaka. Sudan itaho, ikagira abantu 36 bapfa ku mwaka bazize impanuka zo mu muhanda.

Sudan inganya na Swaziland kuko nayo ku baturage igihumbi kumwaka, 36 bitaba Imana.

Venezuela iri ku mwanya wa gatandatu, ku bantu igihumbi hapfa 35 ku mwaka, naho Kongo Kinshasa iri ku mwanya wa karindwi, ku bantu igihumbi hapfa 34 ku mwaka bapfa bazize impanuka zo mu muhanda.

Igihugu cya Mali kiza ku mwanya wa munani, ikaba inganya na Republika ya Dominicani, ibi bihugu byombi bikaba bipfusha abagera kuri 32 mu bantu igihumbi ku mwaka.

Iraq niyo iza ku mwanya wa cumi mu kugira impanuka nyinshi mu muhanda. Naho mu Rwanda imibarere igaragaza ko Moto arizo zihitana ubuzima bwa benshi mu mihanda kuko nk’uko biherutse gutangazwa na Polisi y’igihugu kuri uyu wa 12 ukwakira 2017, imibare igaragaza ko abamotari basaga 66% bakoze impanuka mu mezi 9 ashize.

Ibiro ntara makuru by’Abongereza Reuters, Urubuga Wikipedia, imbumbabitabo Encyclopedia n’imbuga za interineti zitandukanye twifashishije mu gutegura iki cyegeranyo, zigaragaza ko kuvugira kuri terefoni byongera ibyago byo gukora impanuka, ku kigero cya 400%.

Abashakashatsi nabo bavuga ko impanuka ziri ku kigereranyo cya 40% zituruka ku businzi. Mu masegonda 25 gusa, umuntu umwe aba yitabye Imana azize impanuka yo mu muhanda.

Abenshi mu bakora impanuka, baba banyoye ka manyinya, kakabayoboka hakaba ubwo batwarwa n’agatotsi ubundi bagakandagira ku muriro imodoka igatumbagira, ikikoza mu bushorishori ikagaruka yisenura ku butaka.

Hatagize igikorwa, muri 2030 impanuka zo mu muhanda zazaba ziri ku mwanya wa gatanu mu guhitana amagara ya rubanda.

@rukundoe4@gmail.com


      

Tanga igitekerezo

-->