Koreya ya Ruguru yarenze ku bihano yafatiwe na Loni yinjiza miliyoni zisaga 200

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 5/02/2018, Saa 07:59:41 Yasuwe inshuro 744

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye wagaragaje ko Koreya ya ruguru yinjije miriyoni zigera kuri Magana abiri z’amadorali binyuze mu kutubahiriza ibihano yagiye ifatirwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Nkuko ikinyamakuru cya CNN kibitangaza, ngo iki gihugu cyagiye kigurisha ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bicuruzwa itari yemerewe kugurisha byatumye yinjiza kano kayabo k’amafaranga.

Umuryango w’Abibumbye wohereje Impuguke muri kino gihugu gukora iperereza ku bijyanye n’aya mafaranga yinjiye binyuranye n’amategeko y’uyu muryango, muri raporo zasohoye zerekanye ko kino gihugu kinjije miliyoni Magana abiri z’amadorali yohereza hanze ibicuruzwa itari yemerewe kugurisha hanze.

Nkuko iyo raporo ibigaragaza, Ibihugu nk’Ubushinwa, Uburusiya, Malaziya na Vietnam ni byo byagiye bikorana n’iki gihugu mu kugura ibi bicuruzwa byinshi bikomokakuri peterori kuva mu kwezi kwa mbere kugeza mu kuboza umwaka ushize gusa Ubushinwa bwo bukaba bwabihakanye bwivuye inyuma.

Iyi raporo kandi yerekana ko Koreya ya ruguru itangiye gukora ubucuruzi bwo hanze yayo no gukorana na kampani zo hanze y’igihugu, Iyi raporo kandi yerekana ko Pyongyang yohereje intwaro muri Sria no muri Myanmar.

Iki gihugu cyari cyarafatiwe ibihano n’Umuryngo w’abibumbye ko kitangoma kwinjiza ibikomoka kuri petroli ku kigero cya mirongo icyenda ku ijana, kandi ko kitagomba gusohora imashini muri kino gihugu, gusa ibi bihano ntabwo byayikomye mu nkokora,yakomeje ubucuruzi bwayo

niyoyitadamour@gmail.com


      

Tanga igitekerezo

-->