Koreya ya Ruguru yagerageje igisasu gishobora kugera aho ariho hose muri Amerika

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 29/11/2017, Saa 12:13:15 Yasuwe inshuro 623

Koreya ya Ruguru itangaza ko ubu ishobora gutera igisasu ahari ho hose muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma yo kugerageza igisasu kigera kure.

Televiziyo y’igihugu cya Koreya ya Ruguru, yavuze ko icyo gihugu cyabashije kugera ku byo kifuzaga byo gutunga ibitwaro bya kirimbuzi,mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu nibwo hatewe igisasu cyitwa Hwasong-15, Koreya ya ruguru itangaza ko gifite imbaraga nyinshi kikaba cyaje kugwa mu mazi y’ubuyapani.

Icyo gisasu cya kirimbuzi cyanyuze mu kirere kure cyane, kuruta ikindi gisasu cyageragejwe na Koreya ya ruguru,amakuru yigeragezwa ry’icyo gisasu yatangajwe na televisiziyo y’igihugu cya Koreya ya Ruguru ndetse nibiro ntara makuru bya leta byitwa KCNA.

Nyuma yo kugerageza icyo gisasu cya kirimbuzi umuryango wa bibubye ONU waje kongera gufatira ibihano Koreya ya ruguru.

Koreya ya ruguru ivuga ko icyo gisasu cyaciye mu kirere ku birometero 4,475km (2,780 miles) kigenda ibindi bisaga 950km mu minota 53,Ubuyapani bwatangaje ko icyo gisasu cyarashwe kitanyuze mu kirere nk’ibindi bisasu bindi byageragejwe bikagwa ku nkengero zicyo gihugu .

Ni umuhango witabiriwe na Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong-un aho yagize ati"bwanyuma tugeze ku byo twifuje kugeraho byo gutunga intwaro za kirimbuzi ".

Inkuru dukesha bbc.com


      

Tanga igitekerezo

-->