Italy:Abantu 1.500 nibo bamaze kubarurwa ko bakomerekeye ku mukino wa nyuma wa Uefa Championsligue

Yanditswe na Kuwa 5/06/2017, Saa 10:36:06 Yasuwe inshuro 197

Polisi mu Butaliyani iravuga ko abantu bagera ku 1.500 bakomerekeye mu mujyi wa Turin nyuma y’uko ibishashi by’umuriro byateye kugwirirana mu ijoro ryo ku wa Gatandatu.

Abafana babarirwa mu bihumbi bari bateranye bareba umukino wa nyuma w’igikombe cya Champions League hagati ya Juventus na Real Madrid waberaga mu mujyi wa Cardiff igihe humvikanye urusaku rw’ikintu abantu bikanga ikintu gituritse.

Ni umukino Real yatsinze Juventus 4-1 itwara igikombe cya Champions League ku nshuro ya 12.

Mu gihe haburaga iminota 10 ngo umukino urangire, ikivunge cy’abantu baragwiriranye bava mu rusisiro rwa Piazza San Carlo.

Ibikapo n’inkweto byasigaye aho mu rusisiro nyuma y’uko abantu birutse basakuza.

Hari amakuru avuga ko umwana w’imyaka irindwi ari mu bitaro kandi ameze nabi cyane kubera ibikomere mu mutwe no mu gatuza.

Kuri bamwe mu bafana ba Juventus, ibi byabibukije andi mahano y’ihungabana muri sitade ya Heysel mu 1985, aho abantu 39 bapfiriye benshi biganjemo Abataliyani, igihe urukuta rwabagwiraga mbere y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Uburayi mu mukino Juventus yakinaga na Liverpool.

BBC


      

Tanga igitekerezo

-->