Israel: Abimukira barasaba Perezida Kagame kudashyigikira ibyo kubimurira muri Afurika ku ngufu

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 8/02/2018, Saa 11:33:28 Yasuwe inshuro 493

Abantu babarirwa mu bihumbi ejo kuwa gatatu bazindutse bigaragambya imbere y’ibiro bihagarariye u Rwanda muri Isiraheli mu mujyi wa Herzeliya bamagana amategeko akarishye ku bimukira.

Bamwe bari bafite ibyapa byanditseho amagambo agira ati: "Ndirukanwa ngo njye gupfa kuko ndi umwirabura", basa nk’abavuga ko abimukira b’abanya Afurika badahabwa ikaze kimwe n’abaturuka mu Burayi kubera ibara ry’uruhu.

Leta y’u Rwanda ihakana ko nta masezerano y’ibanga ifitanye na Isiraheli yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Imyigaragambyo yateguwe n’abagize ihuriro ry’abantu bishyize hamwe bakoresheje imbuga nkoranyambaga, bahuriye imbere y’ibiro bihagararaiye u Rwanda mu mujyi 20 iri hirya no hino ku isi.

BBC ivuga ko Mu nyandiko iryo huriro ryasohoye, rivuga ko risaba umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, usanzwe ari nawe uyoboye Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu bya Afurika, AU, kwamagana uwo mugambi wa minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, wo kwirukana abimukira 38.000 bakomoka cyane muri Eritereya no muri Sudani y’Amajyepfo.

Ariko yaba u Rwanda cyangwa Isiraheli, byombi bihakana ko abo bantu bazoherezwa mu Rwanda.

Abigaragambya bari bafite ibyapa byamagana amategeko ashingiye ku ibara ry’uruhu.

Mu ntangiriro z’umwaka, guverinoma ya Isiraheli yahaye impuruza abimukira b’abanya Afurika babarirwa mu bihumbi byinshi kuva mu gihugu cyangwa bagafungwa.

Isiraheli yavuze ko buri mwimukira azahabwa amadolari ya Amerika 3.500 (ni nka miliyoni zirenga 2.980.000 mu mafaranga y’u Rwanda) kugira ngo bave mu gihugu mu minsi 90, kandi ko bazahabwa amahitamo yo kujya mu gihugu cyabo cyangwa ikindi.

Ariko yongeraho ko nibatagenda, abategetsi ba Isiraheli bazatangira kubafunga kuva mu kwezi kwa Kane.

u Rwanda ruvuga iki ku myigaragambyo irimo kubera kuri Ambassade yarwo muri Israel?

Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel, Col.Joseph Rutabana, yatangarije IGIHE ko imyigaragambyo yabaye ariko ikorwa mu mutuzo. Abantu babarirwa hagati ya 700-1000 ni bo bari bayirimo bacungiwe umutekano ariko igihe bari bemerewe kirangiye baragenda.

Olivier Nduhungirehe yemeza ko abigaragambya ari abafite amakuru atari ukuri

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yavuze ko abigaragambya ari abafite amakuru y’ikinyoma kuko u Rwanda rutigeze rusinya amasezerano yo kubakira.

Ati “U Rwanda ntirwigeze rusinyana amasezerano na Israel. Bigaragambya kubera ko bahawe amakuru atariyo kuko twagerageje kubibasobanurira ariko bikaba bigaragara ko bamwe muri bo batabyumva.”

Yakomeje agira ati “Amateka y’u Rwanda yagaragaje ihezwa ry’abanyarwanda n’ihohoterwa ryabo bituma dufungura amarembo aho twiyemeje kwakira abanyafurika n’abandi bose bari mu kangaratete bakeneye igihugu baturamo. Twabikoze tugamije kugira neza no gufasha, ntabwo ari ukubera indi nyungu […] ntidushobora kwakira umuntu wazanywe ku gahato, tuzakira abanyafurika bumva bashaka gutura mu Rwanda ku bushake.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), ryo ryasohoye itangazo ryamagana imyanzuro ya Israel, rivuga ko abimukira badakwiriye kwimurwa ku gahato n’ubwo wagaragaje ko ushingiye ku bivugwa, hari abashobora kuba barimuwe.


      

Tanga igitekerezo

-->