Iran ngo ntawe izasaba uburenganzira bwo gukora intwaro z’ubumara

Yanditswe na GATETE Eric Rafiki Kuwa 19/04/2018, Saa 11:55:33 Yasuwe inshuro 672

Perezida wa Iran Hassan Rouhani yatangaje ko igihugu cye kitagomba kurindira uruhushya rw’Abanyaburayi na USA rwo gukora intwaro zo kwirindira umutekano mu gihe zikenewe.

Nk’uko bitangazwa na Aljazeera ngo ibi Rouhani yabitangaje ubwo yagezaga ijambo ku ngabo zíki gihugu mu rwego rwo kubashishikariza ko umutekano ugomba gukazwa ntihagire igihugu icyari cyo cyose kibinjirira nk’uko Syria biri kuyigendekera muri iki gihe.

Ibi perezida Rouhani abivuze nyuma y’aho ibihugu bya USA,UK, nUbufaransa mu ntangiriro z’iki cyumweru bagabye ibitero muri Syria bavuga ko bagiye gusenya ibitwaro by’ubumara, ndetse na Iran igashyirwa mu majwi ko ariyo igomba gukurikiraho.

Nyuma y’icyo gitero cyo muri Syria rero byatumye perezida wa Iran yihanangiriza ibihugu by’Iburayi na USA ko bitazagomba ko asaba uruhushya rwo gukora intwaro mu gihe yaba atewe agomba kwirinda, ko ahubwo bazazikora bakivuna ibitero byaturuka aho ariho hose.

GATETE Eric Rafiki/rwandadailynews.com


      

Tanga igitekerezo

-->