Irak : Ingabo za Leta zisubije amariba ya peteroli n’ikibuga cy’indege cya Kirkouk

Yanditswe na MAGERA Gildas Kuwa 16/10/2017, Saa 15:24:23 Yasuwe inshuro 992

Igitero gikomeye kandi gitunguranye cyagabwe n’ingabo za Leta ya Irak ku nyeshyamba z’abakurude, cyatumye ingabo za Leta zibasha kwisubiza amariba atandatu ya peteroli ndetse n’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kirkouk byari byarigaruriwe n’inyeshyamba z’abakuride.

Nyuma y’ibyumweru bitatu habaye amatora ya Kamarampaka mu duce tw’abakiridizistani bo mu mujyi wa Bagdad na Erbil basaba ko iyi mijyi yabegurirwa, ingabo za Leta ya Irak zakozanyijeho n’abarwanyi b’abakurude kuri uyu wa mbere.
Izi nyeshyamba z’abakuride zikaba zagezuraga uduce twinshi duherereye mu majyepfo y’umujyi wa Kirkouk, umujyi ufatwa nk’ukungahaye kuri peteroli.

Kugeza ubu ingabo za Irak zikaba zikomeje kugenzura icyicaro cya kampani ikomeye mu bucukuzi bwa Peteroli yitwa North Oil Company ndetse n’amajyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umujyi wa Kirkouk. Ingabo za Leta ya Irak zikaba zafashe icyemezo cyo gukomeza kwigarurira n’utundi duce duherereyemo amariba ya peteroli, twigaruriwe n’inyeshyamba z’abakurude.

Minisitiri w’intebe wa Irak Haïdar al-Abadi mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere yatangaje ko inyeshyamba z’abakurude zidakwiye kumva ko zigendera hejuru y’amategeko, ngo babe bakwegurirwa bimwe mu bice bigize igihugu. Ngo biratangaje kumva inyeshyamba z’abakurude zigabiza ibice by’igihugu zikabyigarurira. Ngo bakwiye kumva ko hari ubundi butegetsi buri hejuru kandi bubagenzura.

Mu ijwi ry’umuvugizi w’igisirikare cy’Amerika Laura Seal yatangaje ko ingabo za Irak n’inyeshyamba z’abanyagihugu b’abakurude badakwiye gushyira imbere imirwano, ahubwo hakwiye kureba inyungu z’abaturage.

Ahubwo ngo bashyire imbaraga kurwanya umwanzi wazambije igihugu cyabo ariwe inyeshyamba za Leta ya Kislam.

Abayobozi bo mu bakiride bakaba basabye bashimikiriye ko guverinoma ya Irak idakwiye guhungabanya ibyavuye mu matora ya Kamarampaka y’abakiride yabaye tariki ya 25 Nzeli basaba ko babona ubwigenge, kuko batoye ku buryo burunduye.
Ni inkuru dukesha Reuters


      

Tanga igitekerezo

-->