Igitutu ni cyose, Abafana barashinja Dream Boys gukora umuziki utambuka imbibi

Yanditswe na Kuwa 12/09/2017, Saa 13:05:45 Yasuwe inshuro 920

Kuwa Gatandatu w’icyumweru dushoje nibwo Dream Boyz yishimanye n’abafana bayo ku bw’igikombe baherutse kwegukana gisumba ibindi mu Rwanda gitangwa na BRALIRWA binyuze mu irushanwa itegura yise PRIMUS GUMA GUMA SUPER STAR.

Ni ibirori byabereye i Nyamirambo kuri piano bar, byitabiriwe n’abafana babashije gusabana na Dream Boyz ndetse no kugaruka ku hazaza h’iri tsinda muri muzika nyarwanda.

Nubwo abenshi bagarukaga mu kuvuga ibigwi n’imyato Dream Boyz ariko ntibanahwemye kwinubira igituma ikomeje gukora umuziki utambuka imbibi.

Matozella Ntigurirwa umwe mu bafana bitabiriye ibibirori yagize ati"Dream Boyz muratwubaka ku bw’ibihangano byanyu byuje ubuhanga byubaka imitima ya benshi gusa dukeneye indirimbo mukoranye n’undi muhanzi wo hanze nka za Nigeria,Tanzania,Kenya n’ahandi nk’uko abo muhanganye muri aka gakino babikora.

Dream Boyz baganira na rwandadailynews.com yagaragaje ko nubwo abafana bakomeje kuyotsa igitutu ariko nabo ubwabo ari icyifuzo bafite nk’abahanzi bakeneye kumvikana hirya no hino.

Bashimangiye ko nyuma yo gutwara PGSS igiye kurushaho gushyiramo imbaraga batazamera nk’ababanjirije bayitwaraga bagahita bazima.

Mujyanama Claude[TMC] na NEMEYE PLATIN batangiye muzika nk’itsinda rya Dream Boyz 2009 batangirira ku ndirimbo bise Wamezingua none kuri ubu bamaze gushyira hanze Alubumu 6. Batwaye irushanwa rya PGGSS 7 nyuma y’imyaka 6 bitabira ariko nibashobore kwegukana igikombe.

Emmy Twahirwa

 

 


      

Tanga igitekerezo

-->