Ibihugu 10 bihiga ibindi byose mu bijyanye n’ireme ry’uburezi

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 16/11/2017, Saa 15:05:41 Yasuwe inshuro 1408

N’ubwo buri gihugu cyose ku Isi kiba gifite umuhigo ko abenegihugu bacyo biga,hari ibihugu 10 bya mbere birusha ibindi mu kugira Ubumenyi n’Uburezi bufite ireme.

Nk’uko Global Human Capital report ya 2017 ibigaragaza Noruveje ni cyo gihugu cya mbere ku isi kigaragaramo abakozi bafite ubumenyi buhanitse ku rusha ibindi bihugu,aha bigaterwa n’ireme ry’uburezi naryo riri ku rwego rwiza.

Finland ni yo ifata umwanya wa kabiri ,icyo gihugu cyashyize imbara nyinshi mu kwigisha abenegihugu bacyo,ubumenyi bugezweho uhereye mu mashuri abanza yaho no mu burezi bw’aho muri rusange.

Ubusuwisi bufata umwanya wa gatatu ,bafite ireme ry’uburezi rikomeye hakongerwaho amahugurwa atangwa n’uburezi bwaho .

Uko bikurikirana ku rutonde rwa Global Human Report ya 2017

1.Noruveje
2.Finland
3.Ubusuwisi
4.Leta zunze ubumwe z’amerika
5.Danimarike
6.Ubudage
7.Newzealand
8.Suwede
9.Slovaniya
1.0Australiya

Uburezi bufite ireme,ni rumwe mu rufunguzo rutuma igihugu kibasha kwiteza imbere mu buryo bufatika.


      

Tanga igitekerezo

-->