Heather Nauert arahabwa amahirwe yo gusimbura Nikki Haley muri ONU

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 7/12/2018, Saa 13:19:35 Yasuwe inshuro 321

Perezida wa Reta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump biteganyijwe ko mu masaha macye ya vuba aremeza ko Heather Nauert aba ambasaderi wa Amerika muri ONU, nkuko ibimenyamakuru byo muri icyo guhugu bikomeje kubitangaza.

Biravugwa ko Perezida Trump arabitangaza yitezwe kubitangaza abinyujije kur rubuga rwa Twitter kuri uyu wa gatanu.

Nauert yinjiye muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu avuye kuba umunyamakuru wa Televiziyo Fox News, mbere yo gukorera Televiziyo Fox News, Nauert yakoreye Televiziyo ABC News.

Mu gihe byaba byemejwe ko uyu mugabo ahagararira Amerika muri ONU, ashobora kuzagorwa n’ibibazo bikomeye yabazwa na Sena y’Amerika ku byerekeranye n’ubumenyi bw’ikirere, biturtse ngo ku bumenyi buke afite, hakiyongera n’uko atamenyereye ibya Diporomasi.

Uyu Nauert biri kuvugwa azasimbura Ambasaderi Nikki Haley, bije nyuma y’uko uyu mugabo mu kwezi kwa 10 uyu mwaka yasabye ko yava muri iyi mirimo igihugu cye cyari cyaramushinze.

VOA


      

Tanga igitekerezo

-->