France:Urubanza k’ubujurire bw’abanyarwanda 2 bahamijwe ibyaha bya Jenoside rwashyizwe umwaka utaha

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline Kuwa 15/10/2017, Saa 18:37:06 Yasuwe inshuro 957

Ubutabera bw’Ubufaransa bwatangaje iburanisha ry’urubanza rw’ubujurire rwa Octavien Ngenzi na Tito Barahira rizaba muri 2018.

Tariki 2 Gicurasi kugera kuya 6 Kanama 2018, ni bwo urukiko rw’ibanze rw’I Paris mu Bufaransa rwemeje ko ruzatangira kuburanisha uru rurabanza, nyuma yuko ruhamije aba bombi ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye ikiremwamuntu, ibyo bakoze mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, by’umwihariko mu yari Komini Kabarondo.

Uru rubanza rwagombaga kuba muri Mata-Kanama uyu mwaka, ariko urukiko rufata umwanzuro wo kurusubika.

Ocatavien Ngenzi na Tite Barahira bahakana ibyo baregwa, byanatumye bajuririra umwanzuro w’urukiko, bakemeza ko ngo ibyabaye muri Kabarondo nta ruhare babigizemo.

Octavien Ngenzi yahoze ari burugumesitirie w’iyahoze ari komini Kabarondo kuri ubu hakaba ari mu karere ka Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba, kimwe na Tite Barahira, bombi bakaba barahamijwe ibyaha bya jenoside n’ubutabera bw’Ubufaransa umwaka ushize.

Ngenzi na Barahira bakekwaho urupfu rw’abantu 2000 biciwe mu kiliziya I Kabarondo aho bari bahungiye, aho ngo batanze itegeko kugirango aba bicwe.
Uretse ibi, banahamijwe ibyaha byo gutegura no gucura umugambi wa jenoside.

Urukiko rw’I Paris mu Bufaransa, rwari rwakatiye Octavien Ngenzi na Tito Barahira igihano cy’igifungo cya burundu, iki gihano kikaba ari na cyo bari basabiwe n’ubushinjacyaha.

Kuva mu Rwanda haba jenoside yakorewe abatutsi, ubutabera bwo mu Bufaransa bumaze kuburanisha abantu batatu gusa barimo aba babiri na Pascal Simbikangwa wakatiwe gufungwa imyaka 25.

Cyakora Alain Gautier ukuriye ishyirahamwe CPCR riharanira inyungu z’abarokotse jenoside rikorera mu Bufaransa, avuga ko ngo bamaze kugeza imbere y’ubutabera ibirego bisaga 20, kandi ngo bizeye ko ubutabera buzabikurikirana cyane ko abaregwa ngo bakomeje kwidegembya muri iki gihugu.

CPCR igaragaza impungenge ndetse ikananenga ubutabera bw’Ubufaransa bukomeje guseta ibirenge mu gucira imanza abakekwaho jenoside.

Uretse aba babiri, mu Kuboza 2017 hategerejwe urubanza rw’ubujurire ruregwamo Padiri Wenceslas MUNYESHYAKA, nyuma yuko CPCR ijuririye umwanzuro w’urukiko rwatangaje ko nta bimenyetso bifatika bimuhama bityo agirwa umwere.

Padiri Wenceslas MUNYESHYAKA akekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, by’umwihariko muri Paruwasi ya Sainte Famille mu Mujyi wa Kigali.

Pauline Mukarurangwa


      

Tanga igitekerezo

-->